U Rwanda rugiye gutangira gukoresha ‘drones’ mu kugenzura umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025 izatangira gukoresha ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote ‘drones’ mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugenzura ibyaha n’amakosa yo mu muhanda.

Uko ibinyabiziga byiyongera mu mihanda, bijyana n’iterambere bikanajyana kandi no kwakira ikoranabuhanga rishya muri polisi cyane ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Kuri ubu hari hamenyerewe camera zifashishwa mu kugenzura umuvuduko benshi bise ‘sofiya’.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye RBA ko drone zizongerwa mu buryo bwari busanzwe bwo kugenzura umutekano wo mu muhanda.

Ati “Umwaka wa 2025 turashaka gukoresha ikoranabuhanga cyane kurusha ikindi kugira ngo abantu bumva ko duhana, turengera cyangwa ngo duhisha camera…ushaka gutesha agaciro ikosa yakoze ashaka kumvikanisha ko tuba tutababonye,”

“Ntabwo rero tekinoliji igomba kugaragara igihe cyose. Tuzabibabwira ko tuzakoresha camera zo mu muhanda zikurikirana amakosa, ariko turatekereza no gukoresha za drone, ko aho bishoboka igomba kujya icunga umutekano wo mu muhanda kugira ngo dukurikirane ibikorwa ibyo ari byo byose bifitanye isano n’umuvuduko n’andi makosa.”

Abatwara ibinyabiziga bo bavuze ko ubu buryo buzakoresha umucyo mu guhana amakosa akorerwa mu mihanda.

Inkuru Wasoma:  Umugore yasutse amazi ashyushye ku mugabo we nyuma yo kumenya ko yaguriye inshoreke telephone ya Iphone

Umwe yagize ati “Iryo terembere ni ryiza mu gihugu, kuko njyewe nemera ko nta muntu rizahohotera. Njyewe mpagaze ku kintu kidahohotera umushoferi cyangwa umunyarwanda muri rusange.”

Mu gihe u Rwanda rwaba rutangije gukoresha izi drone mu gucunga umutekano wo mu muhanda, rwaba rubaye igihugu cya gatatu muri Afurika nyuma ya Ghana na Afurika y’Epfo bo basanzwe bazikoresha.

Uretse gufata amashusho y’indirimbo cyangwa filimi, mu Rwanda drone zimenyerewe cyane mu rwego rw’ubuzima aho Ikigo cya Zipline cyatangijwe ku gitekerezo cyo kugeza ibikoresho by’ubuvuzi ahantu hagoranye byoroshye mu gutabara abarwayi, bazahazwaga no kutegerezwaho imiti amaraso n’ibindi bikoresho byo kwa muganga ku gihe.

Zipline Rwanda ifite imihanda irenga 500 indege zayo zinyuramo zijyanye ubutumwa, ibyumvikana ko n’ahantu zigwa hangana n’uwo mubare.

Kuva mu 2016, ubu iki kigo kimaze kugeza serivisi zacyo mu bitaro 654 birimo amavuriro mato arenga 100, gishyira amaraso, imiti n’inkingo n’ibindi bikoresho byo mu buvuzi. Ubu 35% by’ubutumwa gitanga buba ari inkingo n’intanga biterwa amatungo.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved