U Rwanda rugiye kwakira abandi barimu b’inzobere 160 baturutse muri Zimbabwe binyuze mu masezerano yo guhana abarimu hagati y’ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko aba barimu bagera mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025, nk’uko The New Times yabitangaje.
Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe yasinywe mu myaka itatu ishize, ateganya guhana abakozi b’inzobere mu nzego zikomeye nk’uburezi, ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga mu itumanaho.
Abo barimu b’inzobere 160 bo muri Zimbabwe babanje guhabwa impanuro n’amahugurwa abategura mbere yo guhaguruka i Harare kugira ngo bitegure gutangira inshingano zabo mu Rwanda.
Zimbabwe yohereje itsinda rya mbere ry’abarimu b’inzobere 154 mu Rwanda imyaka itatu ishize. Guverinoma ya Zimbabwe ivuga ko abo barimu bishimiye kuba mu Rwanda.
Uretse abarimu, Zimbabwe yohereje kandi inzobere mu buvuzi n’abahanga mu ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) mu Rwanda.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta, umurimo n’imibereho myiza muri Zimbabwe, Simon Masanga, yavuze ko ibikorwa byabo barimu byashimwe cyane n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bo mu Rwanda.
Ati “Dufite inzobere mu buvuzi n’abahanga mu ikoranabuhanga, ariko abenshi ni abarimu b’inzobere kandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko abo barimu bishimiye gukorera mu Rwanda.
Ati “Twari mu Rwanda mu byumweru bishize kugira ngo dusuzume uko babayeho n’uko bakora. Nta hantu nigeze mbona ibyishimo nk’ibyo bari bafite. Bamaze kumenya ururimi rwaho, binjijwe mu muryango nyarwanda kandi Guverinoma y’u Rwanda yishimiye cyane uruhare barimo gutanga.”
Umubano hagati y’u Rwanda na Zimbabwe urushaho gukura kuko ibihugu byombi bimaze gusinyana amasezerano arenga 30 y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo; ubufatanye mu nzego za polisi, urwego rw’ingufu, ubuzima, ubukerarugendo, uburezi, no guhanahana amakuru.
Mu kiganiro aherutse gutanga ubwo yari yitabirirye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Afurika n’ibihugu bya Nordic, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye uruhare rw’abarimu bo muri Zimbabwe, avuga ko ubu bufatanye ari urugero rwiza rw’ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Ati “Ingaruka ni nziza ku rwego rw’uburezi bwacu. Dufite abarimu 154 bo muri Zimbabwe bari mu Rwanda kugeza ubu, cyane cyane mu mashuri nderabarezi, aho bigisha Icyongereza n’imibare. Abandi bari muri kaminuza y’u Rwanda bigisha ibijyanye n’ubuzima.”
Mu Ukuboza 2021, nibwo hasinywe amasezerano hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, aho ibihugu byombi byumvikanye ko buri ruhande ruzajya rwifuza abakozi bafite inararibonye mu rwego runaka bazajya babasaba kandi bagafashwa kubabona. U Rwanda rwemeranyijwe na Zimbabwe ko ruzakira abarimu 477 baturutse muri iki gihugu.