U Rwanda rushobora guhabwa kwakira Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) rusimbuye Kenya, nyuma y’aho bigaragariye ko iki gihugu kikiri inyuma mu myiteguro.
CHAN 2024 izakinwa guhera tariki 1 Gashyantare 2025, ku ikibutiro CAF yari yayihaye ibihugu bitatu byo mu Karere ka CECAFA aribyo Tanzania, Uganda na Kenya, gusa bishobora kurangira igihugu cya gatatu kibaye u Rwanda.
Itangazamakuru ryo muri Kenya ryatangaje ko intumwa za CAF zasuye iki gihugu muri iki cyumweru, zirakazwa n’uko imyiteguro imeze, birangira babahaye itariki ntarengwa ya 31 Ukuboza ko baba barangije imirimo cyangwa bakamburwa amahirwe.
Kugeza ubu Kenya nta stade n’imwe yemewe ifite, dore ko Kasarani yatanze kuzakira CHAN igeze kuri 30% yubakwa, mu gihe Nyayo yo ikiri inyuma yayo, bivuze ko izi Stade zombi zitageza tariki 31 Ukuboza zabonetse.
U Rwanda rwatekerejwe na CAF ngo rwakire iri rushanwa mu gihe Kenya itakwitegura bihagije, aho yaba Stade Amahoro, Kigali Pelé Stadium na Stade Huye zose zifite ubushobozi bwo kwakira iri rushanwa, ryari ryabereye muri iki gihugu mu 2016.
Kugeza ubu ntacyo u Rwanda rwari rwatangaza kuri aya makuru.
Amavubi agomba gukina imikino ibiri y’amajonjora ya nyuma y’iri rushanwa azahuriramo na Sudani y’Epfo tariki ya 22 na tariki 29 Ukuboza 2024.