U Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ingufu za nucléaire zifashishwa mu bikorwa bya gisivile, izaba muri Gicurasi ya 2026.

 

Ibi byatangarijwe mu nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ingufu za nucléaire zifashishwa mu bikorwa bya gisivile imaze iminsi iri kubera i Paris mu Bufaransa.

 

Muri iyi nama, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rukeneye inganda za nucléaire kuko mu myaka iri imbere ruzakenera umuriro w’amashanyarazi mwinshi.

 

Yasobanuriye abo mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama ko u Rwanda rushaka kuba igihugu giteye imbere mu 2050, kandi ko kugira ngo rugere kuri icyo cyerekezo rukeneye.

 

Yagize ati “U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu giteye imbere mu 2050. Ibyo bisaba umuriro w’amashanyarazi mwinshi, ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo gushyira ingufu za nucléaire imbere mu igenamigambi ryacu ry’igihe kirekire.”

 

Biteganyijwe ko iyi nama izabera i Kigali kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026, ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire zakwifashishwa mu bikorwa by’ishoramari.”

Inama nk’iyi yaherukaga kubera muri Afurika y’Epfo mu 2023.

 

U Rwanda rugiye kwakira iyi nama nyuma y’uko rutangiye gushyira ingufu mu bijyanye no kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire hagamijwe ibyiza nko mu buvuzi, amashanyarazi akoreshwa mu mirimo itandukanye n’ibindi.

 

Mu 2018 ni bwo u Rwanda rwatangiye imikoranire n’u Burusiya igamije gushyira mu Rwanda Ikigo gikora Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’izi ngufu bizanageza ku ruganda rwazo rwitezweho kugira uruhare mu kongera amashanyarazi.

 

Muri Kanama 2024 u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Ikigo cyo muri Amerika gikora ibijyanye n’izi ngufu cya ’Nano Nuclear Energy Inc’, hagamije gukorwa ikoranabuhanga rishya rizajya ryifashishwa mu kubyaza Ingufu za Nucléaire amashanyarazi.

 

Hari hashize umwaka umwe na none Guverinoma y’u Rwanda isinyanye amasezerano na Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikore igerageza ku ikoranabuhanga ryaganisha ku kuba mu Rwanda hatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

 

Byose biganisha ku kubaka inganda nto zitunganya izi ngufu zizwi nka ‘Small Modular’ na ‘Micro Reactors’ zidakenera ubuso bunini, zigatanga umusaruro utubutse ndetse zitagira ingaruka ku baturage. Rumwe rukenera nk’abakozi bari hagati ya 220 na 250, bakora mu byiciro bine.

 

 

Muri Kamena 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, cyatangaje ko bitarenze mu myaka ya 2030, u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bike muri Afurika bifite uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.