Nkuko byatangajwe n’Ikigo gisanzwe gitangaza amakuru y’ubushakashatsi ku ngingo zitandukanye, Numbeo cyagaragaje ko hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe igihugu cy’u Rwanda kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu bitekanye muri Afurika.
Mu kumenyesha urutonde rw’ibi bihugu, iki kigo cyavuze ko bimwe mu bigenderwaho mu bushakashatsi harimo umubare w’ibyaha biba bigaragara mu bihugu bya Afurika n’uburyo bitanga urufatiro ku iterambere rirambye binyuze mu gukurura abashoramari b’abanyamahanga n’inzobere mu iterambere ry’igihugu.
Numbeo igaragaza ko ibihugu byinshi by’Afurika byashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere umutekano n’ituze binyuze mu gukumira ibyaha, ariko kandi ubusanzwe kugira aho ubarizwa hatekanye, bigira uruhare mu rugendo rugana ku iterambere no kumenyekanisha igihugu ku Isi hose.
Numbeo ibinyujije mu cyegeranyo ku byaha by’umutekano yagaragaje ko u Rwanda ruyoboye ibindi bihugu mu bijyanye n’umutekano muri Afurika. Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko u Rwanda na Ghana biri mu bihugu bitekanye ku ruhando mpuzamahanga.
Numbeo yatangaje ibihugu 10 byo muri Afurika bitekanye kurusha ibindi biyobowe n’u Rwanda rufite amanota 73.2% rugakurikirwa na Ghana ifite amanota 56.1%, Tunisie ifite 55.6, Sudan n’amanota 54.6%, Zambia n’amanota 53.6%, Maroc iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 53.3%, Misiri ifite 52.7%, Ibirwa bya Maurice bifite amanota 52.2%, Ethiopia ifite amanota 49.2% mu gihe Botswana iri ku mwanya wa 10 n’amanota 47.8%.
Mu gukora iyi raporo Numbeo yagaragaje ko yakoze iyi raporo ikoresheje uburyo butandukanye mu gukusanya amakuru ku ngano y’ibyaha bikorwa aho abasubiza ibibazo byabajijwe barimo abanegihugu n’abagisura uko biyumva iyo babitemberamo ku manywa na n’ijoro.
Iki kigo cyatangaje ko amwe mu makuru yagendeweho mu gukora iyi raporo arimo ibibazo birebana n’ubujura, gusagarirwa mu mihanda, ihohoterwa ku karubanda, ivangura rishingiye ku ruhu, ku bwoko, igitsina, iyobokamana, ibyaha bishingiye ku mutungo nk’ubujura, kwiba, kwangiza umutungo, gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi n’ibindi bishingiye ku busambanyi n’ibindi byinshi.
Numbeo yatangaje ko ubushakashatsi bwayo bushingiye ku ruhare rw’ababajijwe kuko bagaragaje imbamutima zabo bityo ko imibare irimo ishobora gutandukana n’itangwa na za guverinoma zitandukanye.
Si ubwo mbere u Rwanda ruje ku mwanya wa mbere mu bihugu bitekanye muri Afurika kuko umwaka ushize wa 2023 rwaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibihugu bitejanye muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba.