Mu inama yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, habereyemo umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Kenya n’u Rwanda rwafashwe umwanya wo kuyobora Ibihugu bigize Ingabo z’Akarere zihora ziteguye gutabara aho bibaye ngombwa (EASF).
Uretse igihugu cya Comoros kitashoboye kwitabira iyo nama ibindi bihugu bigize uyu muryango birimo u Burundi, Djibout, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Seychelles, Sudani na Uganda. Iyo nama kandi yitabiriwe na Col Jens Gynther Lindvig-Attach militaire wa Ambasade ya Denmark akaba n’umuyobozi w’Inshuti za EASF.
Mbere y’iyi nama yahuje aba Minisitiri ba EASF, habaye inama ebyiri zirimo iyabaye kuva tariki ya 22-24 Mutarama 2024 yahuje Itsinda ry’Impuguke za EASF, iyabaye kuva tariki 25-26 Mutarama 2024 yahuje Abayobozi n’ingabo n’abakozi ba EASF ndetse ibiganiro byibanzweho muri izo nama byerekeranye n’ibibazo by’umutekano mu Karere.
Mu isozwa ry’iyi nama yahuje ba Minisitiri bagize EASF habaye umuhango wo guhererekanya ububasha ku buyobozi bwa EASF aho u Rwanda rugiye gusimbura Kenya nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo.