Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igishyize imbere umugambi w’intambara, n’ubwo imaze amezi atatu isinyanye n’u Rwanda amasezerano y’amahoro.
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri, ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye.
Yavuze ko n’ubwo muri Kamena uyu mwaka u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro bigizwemo uruhare n’imiyoborere ikomeye ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kimwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani; ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano riri kugenda gacye cyane.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko kuba Kinshasa yarubuye gukomeza gukorana n’umutwe wa FDLR ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga biri mu bikomeje kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano.
Ati: “Kuva aya masezerano yasinywa, umusaruro wayo wakunze kugenda gake. Mu gihe inama zitanga icyizere ziri kubera i Washington mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe muri Kamena, ibintu muri RDC biracyateye ubwoba cyane. RDC yubuye gukoresha ingufu za gisirikare zijyana no kuba ikomeje imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro y’abajenosideri yafatiwe ibihano na Loni, irimo FDLR na Wazalendo ndetse no kuba iri gukoresha drones n’indege z’intambara mu kugaba ibitero ku baturage b’abasivile, by’umwihariko Abanyamulenge n’abandi banye-Congo b’Abatutsi byerekana uburemere bw’ikibazo.”
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ibi binyuranyije cyane n’ibikubiye mu masezerano ya Washington.
Yunzemo ati: “Byongeye iri huriro rishyigikiwe n’ingabo z’amahanga, zirimo abacanshuro; ibinyuranyije n’amasezerano yo mu 1977 ndetse n’amasezerano ya Loni yo mu 1989 abuza ikoreshwa ry’abacanshuro.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yamaganye imyitwarire Kinshasa ikomeje kugaragaza, asaba Guverinoma y’iki gihugu kureka gushaka igisubizo cya gisirikare ahubwo igashyirana mu bikorwa umutima mwiza amasezerano ya Washington rwagaragaje nk’amahirwe ya zahabu yo kurangiza ariya makimbirane amaze igihe kirekire.
Yatanze kandi impuruza ku barwanyi ba Wazalendo basanzwe bahabwa intwaro na Leta ya RDC bakomeje gutoteza, kwica no gutwika imidugudu y’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi; ibyo yagaragaje ko bisa n’ibyabaga mu Rwanda mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yasabye ko hafatwa ingamba zikomeye mu rwego rwo gushyira iherezo kuri Jenoside ikomeje gututumba muri RDC amazi atararenga inkombe.