banner

U Rwanda rwahagaritse gahunda y’ubutwererane n’u Bubiligi

U Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse gahunda y’ubutwererane n’Igihugu cy’u Bubiligi, nk’uko bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Iri tangazo rivuga ko mu gihe Umuryango Mpuzamahanga uhamagarirwa gushyigikira inzira y’ubuhuza nk’uko yemejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’imiryango ya SADC n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, hagamijwe gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, u Bubiligi bwo bufatanyije n’iki gihugu cya Congo, bwakomeje kwanduranya bushaka kubuza u Rwanda amahirwe atuma rugera ku nkunga y’iterambere harimo n’itangwa n’ibigo mpuzamahanga by’imari.

Rikomeza rivuga ko u Bubiligi bwafashe icyemezo cya politiki cyo guhitamo uruhande bubogamiraho muri iki kibazo cya DR Congo ariko u Rwanda rukaba rubona bwarabigize intwaro ya politiki.

U Rwanda rusanga gufata ibihano mu buryo bubogamiye uruhande rumwe bikoma mu nkokora bikanatinza inzira yo gukemura ikibazo yashyizweho ku rwego rwa Afurika nk’uko byagiye bigenda no mu bihe byashize.

Inkuru Wasoma:  Abarokotse impanuka ya bisi i Rulindo bavugako hari ababasahuye aho kubatabara

Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko ibi bigaragaza ko ubutwererane n’u Bubiligi mu by’iterambere ntacyo bwaba bushingiyeho kandi budashobora kuramba.

Ku bw’ibyo rero u Rwanda ruhagaritse gahunda y’ubutwererane yari iriho kuva mu 2024-2029.

Itangazo rigaragaza ko u Rwanda ntawe uzarukangisha icyo ari cyo cyose ngo rureke ingamba zarwo zo kwicungira umutekano no kurinda imbibe zarwo mu gihe hakiri ikibibangamiye nk’umutwe wa FDLR washyiriweho ibihano n’umuryango w’abibumbye.

U Rwanda kandi rusanga ubufatanye mu iterambere bukwiriye gushingira ku bwubahane ku mpande zombi kandi u Rwanda rubikomeyeho mu kugaragaza uko rukoresha inkunga ruhabwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!