Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika ubutwererane n’u Bubiligi. Ibi byatewe n’uko imyitwarire y’iki gihugu ibangamiye ibyemezo byagiye bifatwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi Mukuralinda yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda isohoye itangazo rivuga ko ihagaritse imikoranire mu by’iterambere n’u Bubiligi. Byagaragaye ko u Bubiligi bwahisemo gushyigikira ubukangurambaga bwa Guverinoma ya RDC bugamije gukomanyiriza u Rwanda no kuruhagarikira inkunga yo kwifashishwa mu bikorwa by’iterambere.
Mukuralinda yagize ati: “Hari ibyemezo byafashwe cyangwa amatangazo yatanzwe n’Umuryango wunze Ubumwe bwa Afurika (AU), Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) na EAC. Iyo miryango yashakaga gukemura icyo kibazo binyuze mu biganiro na dipolomasi.”
Yakomeje avuga ko hari ibihugu bica inyuma bikajya gusaba ko u Rwanda rukomanyirizwa ku mfashanyo, bigatuma imibanire mpuzamahanga irushaho kugorana. Ati: “Ibyo ni ibintu byakozwe biranamenyekana, u Rwanda rurabyihanganira […]. Ntiwashyira umukono ku masezerano y’ubutwererane n’igihugu, hanyuma ngo ujye kugishakira ibihano.”
Yashimangiye ko ibibazo by’iterambere bitagomba kuvangwa n’amatwara ya politiki cyangwa ngo bikoreshwe nk’igikoresho cyo guhatira ibihugu ibihano. Ni muri urwo rwego u Rwanda rwafashe umwanzuro wo guhagarika burundu imikoranire mu bijyanye n’iterambere n’u Bubiligi, by’umwihariko mu gihe cy’imyaka itanu (2024-2029).