Ku wa 21 Werurwe 2024, ubwo i Luanda muri Angola haberaga inama yahuje intumwa za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Rwanda, yemeje ko RDC igiye gusenya umutwe wa FDLR ugizwe n’abenshi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi nama yari igamije kureba uko hagaruka umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasize u Rwanda rwemeranyijwe na RD Congo ko igiye gusenya umutwe wa FDLR usanzwe ufatanya n’iyi Leta, ingabo z’u Burundi na Wazalendo mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23, usanzwe urwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ni nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yakomeje kujya igaragaza ko itewe impungenge n’ubu bufatanye n’umutwe ugambiriye guhungabanya umutekano warwo. Yatanze ingero ku bitero wagabye mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019 n’ibisasu warasheyo muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, yifatanyije n’ingabo za RD Congo (FARDC).
Kwemezwa ko hagiye kubaho gusenya umutwe wa FDLR, byabereye muri iyi nama yabereye i Luanda ndetse nkuko bigaragara muri raporo y’imyanzuro, uyu ni umwe mu myanzuro yasohowe, aho iyi raporo yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibi bihugu byombi n’uwa Angola, itsinda rya RDC ryagaragaje ko Leta y’iki gihugu ifite umugambi wo gusenya uyu mutwe.
Iri tsinda ryagaragaje ko gahunda y’ibikorwa byo gusenya FDLR izagaragarizwa mu nama ya kabiri izabera i Luanda muri Mata 2024, ibi bikaba kandi mbere y’uko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC bahura.
Ubwo iyi nama yari irangiye itangazo rikubiyemo imyanzuro ryashyizwe hanze rigira riti “Itsinda rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryiteguye kwerekana gahunda yo gusenya FDLR, izaherekezwa n’uko bizakorwa, bizagaragazwe mu nama y’Abaminisitiri izaba ubutaha.”
Guverinoma y’u Rwanda nayo yavuze ko mu gihe RDC izaba ishyira mu bikorwa iki cyemezo, Leta y’u Rwanda izafata ingamba zirebana no kurinda umutekano w’igihugu. Muri iyi nama kandi hafashwe ibyemezo birebana no gukurikiza amasezerano y’ibyemerejwe i Luanda n’i Nairobi mu 2022, mu rwego rwo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC zasabwe kwizerana no guhanahana amakuru y’ubutasi hashingiwe ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo mu Ukuboza 2023, bugamije kurinda icyaguhangabanya umutekano w’ibi bihugu. Mu gihe impande ziri mu mirwano zasabwe kuyihagarika, hanyuma abarwanyi b’umutwe wa M23 bakava mu bice bafashe muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi bihugu byombi kandi byasabwe gukomeza kuganira kugira ngo harebwe uko umubano wabyo wazahuka. Iyi nama ibaye nyuma y’uko Abakuru b’ibi bihugu byombi bemeye kuzahura bakaganira ku bibazo by’umutekano n’amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu.