U Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo, rwakiriye abandi baturage barwo 17 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo batanu bari basanzwe ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR.

 

Aba bantu barimo abana icyenda binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu karere ka Rubavu.

 

Abatashye kuri uyu wa Kane bariyongera kuri 49 barimo aba FDLR barindwi batashye ku wa Mbere w’iki cyumweru.

 

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), buvuga ko kuva muri Mutarama uyu mwaka abarwanyi 166 ba FDLR ari bo bamaze gutahuka mu Rwanda nyuma y’imyaka ibarirwa muri mirongo baba mu mashyamba ya Congo.