Nyuma yo guhagarika umubano ushingiye kuri za ambasade n’u Bubiligi, byemejwe ku itariki ya 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Ambasade y’u Rwanda i Buruseli yafunze imiryango kandi itazongera gutanga serivisi yatangaga ku butaka bw’u Bubiligi.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rikomeza rivuga ko serivisi za ambasade zizatangwa na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, i La Haye (infothehague@minaffet.gov.rw | +31 70 392 65 71).
Yongeyeho ko guhagarika umubano nta ngaruka n’imwe bizagira ku baturage b’Ababiligi baba mu Rwanda cyangwa bifuza gusura igihugu.
Kugenda mu bwisanzure kw’abagenzi nabakozi bizakomeza bisanzwe. Abenegihugu b’Ababiligi bazakomeza kubona viza bahageze, nta mafaranga ya viza mu minsi 30, hakurikijwe gahunda ya viza iriho.