Guverinoma y’u Rwanda yandikiye ibaruwa akanama k’umutekano ka Loni ikamenyesha ko ihangayikishijwe n’ibikorwa bikomeje gukorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bari mu Burasirazuba bw’iki gihugu kandi bikagirwamo uruhare n’Ingabo za SADC n’iza MONUSCO.
Muri iyi baruwa u Rwanda ruvuga ko rutewe impungenge n’ibyavuzwe na Jean Pierre Lacroix, ko LONI ishobora gufasha ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Congo. Iyi baruwa ikomeza ivuga ko kandi Ingabo za SADC zibogamiye ku ruhande rwa leta ya Congo kandi zibanda ku kurwanya umutwe wa M23 gusa aho guhashya indi mitwe yose irenga 260 yitwaje intwaro.
Alain Mukularinda akaba Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda mu kiganiro yagiranye na BBC yagize ati “Ingabo za SADC na MONUSCO zibogamiye ku ruhande rwa FARDC ndetse bararwana, bari ku rugamba. Ntabwo wafata ingabo z’umuryango w’abibumbye ngo uzibwire ngo zijye kurwana kandi biragaragara ko bahanganye na M23 gusa.
Guverinoma ya RD Congo ifite ubushobozi n’ububasha bahabwa n’amategeko yo kugirana amasezerano n’ingabo runaka ngo zize kubafasha Ariko icyo gihe niba muje kurwana hari imitwe irenga 260, mugahitamo umutwe umwe gusa mu giye kurwanya kandi hari izindi nzira zafashwe mu karere.
Yagize ati “Kuki bagomba guhitamo umutwe umwe kandi hari 260. Ntabwo u Rwanda rwanditse ruvugira M23 ahubwo rwavuze ko RDC yavuye mu nzira yo gukemura ikibazo mu buryo bw’ibiganiro ahubwo yahisemo intambara. Ntabwo u Rwanda rwifuza ko ingabo za UN ziza mu ntambara.”
Yakomeje agira ati “Icya gatatatu Perezida Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w’u Burundi bagaragaje ku mugaragaro ko bashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.Ntabwo u Rwanda rwakwemera ko ibihugu bibiri biri mu muryango w’Abibumbye byakwemeza ko bishaka guhirika ubutegetsi bwarwo ngo n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zibigiremo uruhare.”
Muri iyi baruwa u Rwanda rwavuze ko abasirikare bakuru baje kurwana bavuga ko bashaka gusubiza umututsi aho yaturutse ndetse na UN yemeje ko hari ibikorwa byo gukora jenoside ku bavuga Ikinyarwanda.
Ivomo: Umuryango