Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibinyujije muri Ambasade yayo iri i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zongeye gusaba u Rwanda guhagarika ubufasha cyangwa inkunga izo ari zo zose zivuga ko ruha umutwe wa M23 ndetse ngo rukavana Ingabo zarwo muri Congo.
Kuri uyu wa Mbere nibwo iyi Ambasade yasohoye itangazo ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigishyize imbere gahunda yo gukorana n’abafatanyabikorwa bazo bo mu karere, kugira ngo urugomo rukomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa RDC ruhagarare ndetse agarure ibikorwa bya demokarasi.
Muri iri tangazo Amerika yasabye imitwe yose yitwaje intwaro yo muri RD Congo guhagarika imirwano ndetse ikarambika hasi intwaro, by’umwihariko ivuga ko ari umutwe wa M23 wanafatiwe ibihano na Letz Zunze Ubumwe za Amerika.
Hashize igihe kirekire Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda guha ubufasha uyu mutwe wa gisirikare, icyakora u Rwanda rurabihakana, ahubwo rugashinja Leta ya Congo gukorana n’umutwe wa FDLR umaze igihe ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano ndetse no gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ni mu gihe raporo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zimaze igihe zisohora zishimangira ibirego buri gihugu gishinja ikindi. Muri iri tangazo kandi Ambasade ya Amerika yagize iti “Twongeye gusaba u Rwanda guhagarika guha ubufasha M23 no kuvana bwangu ku butaka bwa RDC ingabo zarwo.”
Amerika ikomeza ivuga ko ubufasha ubwo ari bwo bwose u Rwanda ruha umutwe wa M23, ucyo bumara ari uguhungabanya umutekano wa RD Congo mu Burasirazuba gusa. Icyakora hari ibivugwa ko Washington na yo ishinjwa kuba ari yo yaba ituma u Rwanda gufasha M23 kubera inyungu ikura muri RDC.
Kugeza ubu imirwano hagati ya M23 na FARDC ndetse n’abambari bayo ndetse igitutu cyongeye kuzamuka nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ivomo: BWIZA