U Rwanda rwasabye Loni kureka guha ubufasha Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa RD Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yandikiye ibaruwa akanama gashinzwe umutekano k’Umurwango w’Abibumbye asaba ko Guverinoma y’u Rwanda yahagarika guha Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kwirinda guteza amakimbirane mu karere k’ibiyaga bigari.

Ingabo za SADC (Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo) zageze muri RD Congo mu kwezi gushize mu byo bise ubutumwa bwo kwirukana imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu. Izi ngabo ziri gufatanya n’iza Leta (FARDC) n’indi mitwe irimo FDLR mu ntambara iki gihugu guhanganyemo n’umutwe wa M23.

Ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC kandi binagirwamo uruhare n’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO), by’umwihariko biciye mu kuzifasha mu bijyanye n’ubutasi.

Mu minsi ishize ubwo Umuyobozi Mukuru wa Loni ushinzwe Ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean Pierre LaCroix yari muri RD Congo yatangaje ko Loni inafite gahunda yo guha Ingabo za SADC ubufasha bw’ibikoresho (Intwaro) mu rwego rwo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwa RDC cyane cyane umutwe wa M23.

Mu ibaruwa Minisitiri Biruta yandikiye Umuryango w’Abibumbye yasobanuye ko ubufasha bw’ibikoresho n’ubwa gisirikare Loni iha Ingabo zifatanyije na FARDC, bwongera Guverinoma ya RD Congo imbaraga zo gukomeza gukoresha ingufu za gisirikare n’imirwano, aho gushaka igisubizo cy’ikibazo biciye mu biganiro nk’uko umutwe wa M23 wakunze kubivuga.

Inkuru Wasoma:  Umunyarwandakazi uherutse kurushinga n’umwongereza umukubye kabiri mu myaka yimwe Visa yo gusanga umugabo we

Minisitiri Biruta yakomeje avuga ko ubu bufasha bushobora guteza ibibazo bikomeye mu karere k’ibiyaga bigari, birimo kubangamira inzira igamije gukemura amakimbirane amaze imyaka abera mu burasirazuba bwa RDC, kubura imirwano ishingiye ku moko ndetse n’ibyago by’amakimbirane mu karere bijyanye n’umugambi wa ba Perezida ba RDC n’u Burundi wo gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Yavuze ko mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yaboneyeho gusaba Loni kwanga guha Ingabo za SADC ubufasha. Ati “Guverinoma y’u Rwanda irasaba akanama k’umutekano ka Loni gukumira ubwiyongere bw’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, biciye mu kutongera gusuzuma ubusabe bwo guha ubufasha bw’ibikoresho n’ubwibikorwa ihuriro riyobowe na FARDC kuko bushobora gutuma amakimbirane yiyongera.”

Nk’uko Minisitiri Biruta yagiye abisobanura ku ruhande rw’u Rwanda kuba muri RD Congo hakomeje kongerwa ingabo zirimo iz’ibihugu bitandukanye ndetse n’imitwe yitwaje intwaro biteye impungenge kuko bigaragara ko Loni ishyigikiye ihuriro ry’Ingabo zikomeje kuhakorera ubwicanyi buri kubera muri iki gihugu bushingiye ku moko.

Ivomo: BWIZA

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved