General Landry Urlich Depot, Umuyobozi mukuru wa Jandarumori yo muri Centrafrique uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yashimiye u Rwanda n’inzego za polisi zarwo zemeye kwakira abapolisi n’Abajandarume 50 bagiye kuhahererwa amasomo. General Landry yakiriye n’umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye bagirana ibiganiro byihariye.
General Landry yabwiye itangazamakuru ko ibyamuzanye mu Rwanda harimo gushimira ubuyobozi bwarwo by’umwihariko ku ruhare u Rwanda rugira mu kubaka inzego z’umutekano muri Centrafrique cyane ko abapolisi n’Abajandarume 50 bagiye gutangira amasomo mu Rwanda. Amasomo azatangira ku mugaragaro muri iki cyumweru.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface ashimangira ko nubwo aribwo Centrafique yakohereza itsinda rigari rishinzwe umutekano guhugurirwa mu Rwanda ariko no mu myaka itaha bitazabuza kwakira n’abandi.
Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi 700 bari muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro bwa Loni barimo umutwe wihariye ugizwe n’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi.