U Rwanda rwashinjwe kuba inyuma y’igitero RED-Tabara iherutse kugaba mu Burundi

Mu itangazo Guverinoma y’u Burundi yashyize hanze yongeye gushinja u Rwanda ko ruri inyuma y’umutwe wa RED-Tabara, uherutse kugaba igitero gikomeye muri icyo gihugu, bikaviramo abenshi kuhaburira ubuzima, abandi bagakomereka.

Ubuyobozi bw’iki gihugu bwemeje ko abantu 9 aribo bahitanwe n’icyo gitero, abandi 5 barakomereka, hakaba n’ibikoresho byangirikiyemo kuko izi nyeshyama hari n’ibirindiro zasenye.

Muri iri Tangazo kandi Leta y’u Burundi yavuze ko Leta y’u Rwanda ariyo itoza uyu mutwe wa RED -Tabara, ikawitaho ndetse ikawuha intwaro kugira ngo uze gutera intimba abaturage b’u Burundi, nkuko babikoze ku wa 25 Gashyantare 2024 mu gace ka Buringa.

Leta y’u Burundi yagize iti “Dukomeje kwamagana imyitwarire y’u Rwanda yo gutoza no guha intwaro umutwe w’iterabwoba wa RED-Tabara, ukomeje kugaba ibitero byibasira abasivile, ndetse bugasaba ko buhabwa abari inyuma y’ibikorwa y’uyu mutwe bari mu Rwanda.”

Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2024, nibwo umutwe wa RED-Tabara wigambye ko ari yo wagabye ibi bitero bibiri ku birindiro bya gisirikare biri ku mugezi wa Mpanda n’ibindi biri ahitwa Kwa Ndombolo muri zone Buringa. Uyu mutwe kandi wemeje ko wishe abasirikare batandatu b’u Burundi, isenya ibiro by’ishyaka CNDD-FDD.

RED-Tabara kandi yashyize hanze amafoto y’impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi wafashe, imbunda za AK-47 wafashe n’ibiro bya CNDD-FDD wasenye. Wafashe kandi ibendera ry’iri shyaka. Ugira uti “Abasirikare batandatu bishwe, ibiro bya CNDD-FDD birasenywa, intwaro n’amasasu birafatwa.”

Uyu mutwe kandi wavuze ko uzakomeza kugaba ibitero mu Burundi kugeza igihe Leta ya CNDD-FDD izahagarika gutera ubwoba abaturage, ikanemera ko habaho ibiganiro bidaheza bigamije gushaka amahoro arambye muri iki gihugu.

Inkuru Wasoma:  U Rwanda uruvamo ntirukuvamo- Perezida Kagame

Ubuyobozi bw’iki gihugu bwahise busaba Abarundi bose gushyira hamwe bakarwanya iterabwoba, bagaha amakuru abayobozi mu gihe bagize uwo bakekaho ubugizi bwa nabi ngo kuko guharanira umutekano ari inshingano y’umuturage ukunda igihugu uko yaba ameze kose.

Si ubwa mbere u Burundi bushinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara. kuko mu mpera z’umwaka ushize uyu mutwe wagabye igitero muri iki gihugu u Burundi buvuga ko byagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda, Icyakora u Rwanda rubihakanira kure, rukavuga ko ntaho ruhuriye nibyo iki gihugu kivuga cyane ko nta nyungu rwaba rubifitemo.

Inkuru Wasoma:  Umugore yakubise umugabo we amuziza kumunywera inzoga abaturanyi bavuga uko uwo mugabo yagowe

Ubuyobozi bw’iki gihugu bwahise busaba Abarundi bose gushyira hamwe bakarwanya iterabwoba, bagaha amakuru abayobozi mu gihe bagize uwo bakekaho ubugizi bwa nabi ngo kuko guharanira umutekano ari inshingano y’umuturage ukunda igihugu uko yaba ameze kose.

Si ubwa mbere u Burundi bushinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara. kuko mu mpera z’umwaka ushize uyu mutwe wagabye igitero muri iki gihugu u Burundi buvuga ko byagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda, Icyakora u Rwanda rubihakanira kure, rukavuga ko ntaho ruhuriye nibyo iki gihugu kivuga cyane ko nta nyungu rwaba rubifitemo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved