Umuturage witwa Riberakurora Adolphe uvuka mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango,yaregeye Perezida Kagame ko hari uwitwaje ko bafitanye isano amutwarira umutungo. Kuwa Kane w’iki cyumweru, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Karere ka Ruhango,asubiza ibibazo bitandukanye by’abaturage.
Riberakurora uri mu baturage babajije Perezida Kagame, yamutuye ikibazo cy’umutungo w’inzu n’ikibanza,avuga ko yambuwe na Mutangana Eugène ukora muri RDB. Uyu yavuze ko Bwana Mutangana yanyuze ku mutungo w’iwabo uri i Kanombe wanditse kuri Mama w, arangije avuga ko uwo mutungo agiye kuwutwara ndetse bigenda uko.”
Uyu yavuze ko ngo yabikoze avuga ko ari mwene wabo wa Perezida Kagame bityo agiye gukoresha izo mbaraga akawegukana. Perezida Kagame yavuze ko agiye gukurikirana isano bafitanye n’icyo kibazo. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda,Yolande Makolo,abinyujije kuri Twitter,yagaragaje neza umuzi w’iki kibazo ndetse n’ukuri kose kwihishe inyuma.
Yagize ati “Iki kibazo cyahise gikurikiranwa kandi kigarukwaho mu nama yaraye ibereye mu karere ka Huye. Dore ukuri kw’ikibazo: Umugabo watanze ikirego mu Ruhango ahagarariye umunyarwanda uba muri Canada. Ashingiye kuri procuration yahawe mu nzira zemewe n’amategeko, yahawe uburenganzira bwo gukurikirana umutungo.
Ariko, umutungo wari warashyizwe mu mitungo yasizwe na bene yo muri 1994, waraguzwe byemewe n’amategeko na Mutangana nyuma nawe arawugurisha. Iyo nyirubwite ubifitiye uburenganzira atanze ikirego, itegeko rivuga ko akarere kamuha amafaranga yavuye mu kiguzi cy’umutungo havanywemo 10% ajya mu isanduku ya leta.
Icyo rero uwatanze ikirego atavuze ni uko, adafite ububasha bwo gufata ayo amafaranga. Nyirubwite wenyine, niwe ushobora kuyahabwa. Itegeko ntiryemera ko umutungo wagarurwa. Amafaranga akiri kuri konti y’Akarere.” Amakuru avuga ko Mutangana yaguze uriya mutungo uherereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, mu 2019.
Amakuru avuga kandi ko Perezida Kagame yemereye Abayobozi n’Abikorera mu ntara y’Amajyepfo ko agira icyo apfana na Eugene Mutangana ariko ikibazo cy’umutungo yaguze nta kibazo abibonamo. Ngo wari warabaruwe mu yasinzwe na beneyo aho babonekeye babahaye Amafaranga nk’uko itegeko ribiteganya barayanga. Umuryango.
Umugabo wa Nyiraneza wohereje umutetsi mu kwibuka yafunzwe akurikiranweho gukora Genocide 1994.