Binyuze mu kigega cy’iterambere cy’u Rwanda na Arabia Saoudite, byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20 y’amadorari y’Amerika. Ni inguzanyo igenewe gukwirakwiza ibikorwa by’umuriro w’amashanyarazi cyane cyane mu karere ka Kamonyi.
Iyi ni inguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 25, ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka 5 ku nyungu ya 1%. Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko iyi nguzanyo ije kunganira imishinga yo kongera ingufu z’amashanyarazi yatangijwe mu turere twose by’umwihariko akarere ka Kamonyi.
Bamwe mu batuye ndetse n’abakorera mu karere ka Kamonyi, bavuga ko gahunda ya Leta yo kugeza umuriro w’amashanyarazi bitarenze mu 2024 yahinduye imibereho yabo, gusa ngo hari hakiri uduce tutarageramo umuriro w’amashanyarazi ndetse hari n’aho uri ariko udahagije. Gukwirakwiza amashanyarazi muri aka karere bigeze kuri 58.9%, mu gihe iyi nguzanyo yitezweho kuzatuma hiyongeraho 6.8%.
SRC: RBA