Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, cyatangaje ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero 329304 y’umuti wa Benylin Paediatric Syrup uvura inkorora n’ibimenyetso byayo birimo gufungana n’umuriro, ukorwa n’uruganda Johnson&Johnson rwo muri Afurika y’Epfo.
Uyu muti uhagaritswe mu Rwanda nyuma y’igihe gito uhagaritswe n’ikigo cyo muri Nigeria gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa, NAFDAC, nyuma y’aho isuzuma ryakorewe muri laboratwari y’inyamaswa ryagaragaje ko ufite igipimo kiri hejuru cy’ikinyabutabire cya Diethylene Glycol.
Nyuma y’iri suzuma NAFDAC yakoze, yagaragaje ko uyu muti watera ingaruka zaturuka ku bwinshi bw’iki kinyabutabire zirimo kuribwa mu nda, kuruka kwituma nabi, kunanirwa kwihagarika, kuribwa mu mutwe no kwangirika kw’impyiko ku buryo byashoboka ko n’umwana wawuhawe ashobora kuhaburira ubuzima.
Dr. Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, yatangaje ko u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi nimero ya Benylin, rwagendeye ku byavuye mu isuzuma rya NAFDAC nubwo kugeza ubu nta raporo iragaragara ku ngaruka z’uyu muti. Ati “Amakuru ku ngaruka abitswe na Rwanda FDA yerekana ko kugeza ubu nta raporo yakiriye ku ngaruka z’umuti wavuzwe haruguru.”
Yakomeje agira ati “Gusa kuri ubu Rwanda FDA ikaba ihagaritse ikwirakwiza n’ikoreshwa rya nimero yavuzwe haruguru y’uyu muti mu rwego rw’ingamba zo kurinda abantu.”
Kugeza ubu Leta ya Kenya na yo yamaze kuwuhagarika, isobanura ko yatangiye ubugenzuzi kugira ngo imenye ingaruka waba waragize ku bawukoresheje. Ubusanzwe uyu muti wa Benylin Pediatrics Syrup uvura inkorora n’ibimenyetso byayo birimo gufungana, umuriro n’izindi ndwara zitetwa na Aleriji ku bana bafite imyaka iri hagati y’ibiri na 12.
Soma itangazo ryose