U Rwanda rwasubije Umuvugizi wa Leta ya Congo warushinje gufotora Minisitiri wa RDC rwihishwa mu nama iheruka kubahuza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amafoto ya Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aganira na bagenzi be bo mu Rwanda yafashwe mu buryo bwemewe n’amategeko, bitandukanye n’ibyatangajwe na Minisitiri akanaba Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya.

Ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 202, ni bwo Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Gracia Yamba. Ibiganiro by’aba bakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na RDC byabereye mu birwa bya Zanzibar, ahaberaga umwiherero wa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abafite mu nshingano uyu muryango.

Nduhungirehe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X yavuze ko we na mugenzi we wo muri Congo bashimangiye ko hakenewe igisubizo cya Politiki mu gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC. Yunzemo ko hafashwe ibyemezo bifatika byo kuzahura ibiganiro by’amahoro bya Nairobi na Luanda.

Icyakora nyuma y’amasaha make ashyize hanze ubu butumwa Leta ya RDC biciye muri Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga yashinje Minisitiri Nduhungirehe gutangaza ibihabanye n’ibyatangarijwe muri iriya nama. RDC yongeye kubishimangira biciye muri Minisititiri Muyaya waraye abwiye abanyamakuru ko n’ifoto yafashwe ubwo Minisitiri Yamba yaganiraga na mugenzi we wo mu Rwanda ndetse na ba Minisitiri bo mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Tanzania, Kenya na Uganda isa n’iyafashwe rwihishwa.

Yagize ati “witegereje neza amafoto yashyizwe ahagaragara, ushobora kubona ko mugenzi wacu wo muri guverinoma wari ahabereye inama atazi ko aya mafoto yafashwe.”

Nduhungirehe mu butumwa yaraye anyujije ku rubuga rwa X, yanyomoje Muyaya avuga ko amafoto yafashwe atafotowe rwihishwa. Ati “Itumanaho rirenze urugero no guhimba ibinyoma ku ruhande rwa Patrick Muyaya biracyafite imipaka. Amafoto yafatiwe mu nama idasanzwe yahuje RDC n’u Rwanda kuri iki cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2024 muri Zanzibar, ni amafoto yemewe rwose, akaba yarafashwe n’abafotozi bemewe b’ubunyamabanga wa EAC kandi nayahawe ku mugaragaro saa 11:54 kuri WhatsApp na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya watwakiriye anakaba uwari uyoboye umwiherero.”

Inkuru Wasoma:  M23 yigaruriye Localite ya Rwibiranga

Nduhungirehe yunzemo ko n’ikimenyimenyi mu gihe cya biriya biganiro, Minisitiri January Makamba (wa Tanzania) yasabye abari babirimo guha umunota umwe cyangwa ibiri abafotoraga, kugira ngo babashe gufata amafoto nta wubangamiwe. Hagati aho imyanzuro y’umwiherero wo muri Zanzibar igaragaza ko ubutumwa Nduhungirehe yanditse kuri Twitter ye ku Cyumweru gishize ari ukuri.

Umwanzuro wa munani uvuga ko ba Minisitiri bemeranyije ko amakimbirane y’ibihugu akwiye gukemurwa hashingiwe ku buryo bwashyizweho ubwo EAC yashingwaga. Bashingiye kuri iyi ngingo, ab’u Rwanda na RDC bemeranyije guhura hashingiwe ku myanzuro ya Luanda.

Uti “Ba Minisitiri ba Repubulika y’u Rwanda na RDC bemeranyije guhura vuba nk’uko byateganyijwe n’imyanzuro ya Luanda. Ba Minisitiri b’u Rwanda n’u Burundi bazahura bitarenze tariki ya 31 Ukwakira 2024 baganire ku bibazo bibangamiye umubano w’impande zombi.”

U Rwanda na Congo bimaze imyaka irenga ibiri birebana ay’ingwe kubera amakimbirane yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ahabera intambara ikomeje guhuza ingabo zacyo n’inyeshyamba za M23. Mu gihe Leta ya Congo ikomeza gushinja u Rwanda gufasha M23, icyakora u Rwanda rukabihakana ahubwo rugashinja RD Congo gufasha umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Inkuru Wasoma:  Ushaka imirwano azaze turwane! Bwa mbere Perezida Kagame yahaye ubutumwa abashaka gutegeka u Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved