Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko u Rwanda rudatungurwa n’ubushotoranyi bwa RDC ariko rutazagwa mu mutego wo kujya mu ntambara nayo kereka rutewe gusa. Ibi Mukuralinda yabivuze,kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023. Idamange Yvonne agiye gusubira imbere y’ubutabera.
Mukuralinda avuga ko mu mpera z’iki cyumweru, ibyabaye bitandukanye n’ibyari bisanzwe kubera ko habayeho kurasana hagati y’impande zombi, ariko bidakwiye gukura umutima abaturage. Ati “Icyiza kirimo ni uko nta muntu wacu waba warahaguye cyangwa ngo ahakomerekere, kandi bishimangirwa n’itangazo riherutse gusohoka rivuga ko umutekano w’u Rwanda urarinzwe, inkiko z’u Rwanda zirarinzwe ndetse n’abaturage b’u Rwanda bararinzwe.”
“Nta gutungurwa guhari […] ingamba zarafashwe, ari abasirikare barahari, ari intwaro zirahari, ibigomba gukorwa byose byarateguwe nta gutungurwa kuzigera kuba, gushotorwa byo bizakomeza ariko ntabwo uwo mutego tuzawurwamo.” Mukuralinda avuga ko ibikorwa by’ubushotoranyi bukorwa n’abasirikare ba RDC nubwo byakomeza, u Rwanda ruzakomeza kurinda umutekano n’ubugire bwarwo. Ati “Ariko baramutse barenze hariya bakwakirwa uko bikwiye.”
Ikibazo abantu benshi bibaza ni ukuntu u Rwanda rukomeje gushotorwa na RDC, ariko rukaba rwarakomeje kuyihorera aho kuba rwayisubiza ngo ruyirase nk’ uko yo imaze kubigira akamenyero. Mukuralinda yagize ati ‘”Rwatewe rwose nta gushidikanya. Biriya ni ubushotoranyi bufite icyo bugamije, burasesengurwa, burigwa. Nawe urabibona ko ni umwe, ni babiri […] ejo baramutse baje ari 10 cyangwa ari 20 byaba bihinduye isura.”
U Rwanda na RDC bimaze iminsi birebana ay’ingwe, nyuma y’aho Umutwe wa M23 wuburiye imirwano n’ingabo z’iki gihugu mu mpera za 2021. RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 irwana isaba ko uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bwubahiriza, mu gihe rwo ruyishinja gufasha no gukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bagikomeje no guhembera ingengabitekerezo yayo. src: Umuryango