banner

U Rwanda rwatangaje imyanzuro ikomeye rwafashe izarufasha guhangana n’indege z’intambara z’Ingabo za RDC (FARDC)

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasohoye itangazo ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje amahanga yose ko yamaze gufata ingamba zo guhangana n’indege z’intambara z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gihe zaba zirugabyeho ibitero nk’uko byakunzwe gutangazwa na bamwe mu bayobozi b’iki gihugu.

Leta y’u Rwanda itangaje ibi nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bo muri iki gihugu bakunze kwigamba ko bateganya kugaba ibitero ku Rwanda, mbere yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Uyu mugambi si Perezida Tshisekedi watangaje ko awufite gusa kuko ni umugambi ahuriyeho na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu gihe RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo, u Burundi bushinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za RED-Tabara zirwanya ubutegetsi bwa Ndayishimiye Evariste.

Nyuma y’iminsi aba bakuru b’Ibihugu bavuga iyi migambi mibi bafite ku Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itajenjekera amagambo ya Tshisekedi, ndetse ko yamaze gufata ingamba zirimo izo kugura intwaro zo kurinda ikirere ndetse n’izo guhanura drones za CH-4 RDC yaguze mu Bushinwa.

Guverinoma y’u Rwanda yagize iti “Abayobozi n’aba gisirikare muri RDC harimo na Perezida Félix Tshisekedi ubwe, ntibahwemye gutangaza ku mugaragaro icyifuzo cyabo cyo gutera u Rwanda bagahindura ubuyobozi bakoresheje imbaraga. U Rwanda ntirushobora kujenjekera aya magambo, ari na yo mpamvu rwashyize imbaraga mu mutekano warwo.”

Inkuru Wasoma:  Sergeant Robert Kabera watorotse igisirikare cy’u Rwanda yagaragaye ari kubumba amatafari avuga ko ari gusaba ubufasha bwo kubaka inzu yenda kumugwaho

U Rwanda rwatangaje ko mu ngamba rwafashe harimo guteza imbere uburinzi bw’ikirere cyarwo no gucungira hafi ibindi bikorwa bya gisirikare byo ku rundi ruhande nyuma y’aho hagaragaye ko RDC yakoresheje drone zikorerwa mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 mu bitero byabaye mu 2023, ndetse hakanabaho ibikorwa byo kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege z’intambara za Congo.

Izi ngamba zifashwe nyuma y’uko mu minsi ishize Kinshasa yongereye Ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ikanatangiza ibitero simusiga ku nyeshyamba za M23 ifatanyije n’abarimo FDLR barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse u Rwanda ruvuga ko ruhangayikishijwe n’uko iki gihugu gikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda na Nairobi hanyuma amahanga ntagire icyo abikoraho.

Muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda yongeye gutangaza ko ifite uburenganzira busesuye bwo gufata ingamba zo kurinda umutekano n’ubusugire byarwo, igihe icyo ari cyo cyose ibishaka kubihungabanya bikigaragara ndetse ko izakora ibishoboka byose igasigasira umutekano w’Abaturarwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved