Ku wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024, ibinyamakuru birimo na Middle East Eye byatangaje ko u Rwanda na Tchad bari mu biganiro na Israel ku buryo bwakwakira Abanya-Palestine bavuye muri Gaza, nyamara aya makuru yaje kunyomozwa na Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nta biganiro cyangwa se iyo migambi Bihari.
Iyi nkuru kandi yavuzwe n’ibinyamakuru byinshi birimo na Zman Yisrael cyo muri Israel. U Rwanda mu kubihakana rwasohoye itangazo rivuga ko ibi byasakaye atari ukuri ndetse ko ibyo ibinyamakuru byanditse byose ari ibinyoma byambaye ubusa k’uko ntabwo uwo mugambi wigeze ubaho.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda irabeshyuza amakuru ko yatangajwe na Zman Yisrael ko u Rwanda ruri mu biganiro na Israel ku kohereza Abanye-Palestine bava muri Gaza, iki ni ikinyoma cyambaye ubusa rwose. Nta biganiro na bike byigeze bibaho yaba ubu cyangwa mu minsi yashize bityo aya makuru akwiye kudahabwa agaciro.”
Ibi bitangiye gutangazwa gutya nyuma y’uko abatuye muri Gaza bavuye mu byabo kubera ibitero bikomeye bikomeje kuhagabwa. Bityo aba baturage bakaba batangiye gushakirwa aho baba bajyanywe ndetse kugeza ubu nko muri RD Congo hari ibitangazamakuru byatangiye kwandika ko iki gihugu gishobora kwakira bamwe mu bavuye muri Gaza.