banner

U Rwanda rwatsindiye igihembo mpuzamahanga cy’imiyoborere myiza

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, u Rwanda rubikesha kwimakaza umuco wo kubazwa inshingano binyuze mu gukorera mu mihigo, rwatsindiye igihembo mpuzamahanga cy’imiyoborere myiza cyiswe ‘Global Government Excellence Award.’

Iki gihembo cyakiriwe na Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana mu Nama ya za Guverinoma zitandukanye iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Iki gihembo guhawe u Rwanda nyum ay’uko buri mwaka abayobozi b’Uturere bakora ku mihigo basinyira imbere y’Umukuru w’Igihugu, hagamijwe kurushaho kunoza iterambere ry’uturere tw’igihugu.

Mu mihigo yahizwe umwaka wa 2021/2022, Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere kagira amanita 81.64%, mu gihe ku mwanya wa nyuma hari Akarere ka Burera n’amanota 61.7%.

Inkuru Wasoma:  Hibutswe abari abakozi ba MIJEUMA, abahanzi ndetse n’abakinnyi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Icyo gihe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yanenze uturere tudashyira imbaraga mu kwisuzuma no gukosora ibitagenda neza. Ati “Ikindi kigomba kuba kibitera, ni ubuyobozi. Hagomba kuba hari ikibazo cy’ubuyobozi nacyo mugisuzume. Ubwo ndabwira, niba hari umuyobozi w’ako karere (Burera) cyangwa izindi nzego, wisuzume vuba na bwangu, ubwo hagomba kuba hari ukudakurikirana.”

Gukorera ku mihigo u Rwanda rwaherewe igihembo mu bihe bitandukanye byafashije abayobozi kwisuzuma no kubazwa inshingano, basobanura icyatumye imihigo itagerwaho 100%.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved