banner

U Rwanda rwatsinze Nicaragua mu gikombe mpuzamigabane kibera muri Kosovo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20, yakinnye umukino wa mbere mu gikombe gihuza ibihugu byabaye ibya mbere kuri buri mugabane, aho u Rwanda ruhagarariye umugabane wa Afurika.

U Rwanda rwakinnye umukino warwo wa mbere n’igihugu cya Nicaragua cyo muri Amerika yo hagati, umukino warangiye u Rwanda ruwutsinze ibitego 50 kuri 27.

Muri uyu mukino, umunyezamu w’u Rwanda Uwayezu Arséne yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umunsi, nyuma yo gukuramo imipira 18 yashoboraga kuvamo ibitego.

Inkuru Wasoma:  Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF, Samuel Eto’o ashyirwa muri komite

U Rwanda rwabonye itike ya 1/2

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda rwahise rubona itike ya 1/2 nyuma y’aho Nicaragua yari imaze gutsindwa imikino ibiri yose yo mu itsinda.

U Rwanda rurasubira mu kibuga uyu munsi Saa kumi ku masaha yo mu Rwanda n’igihugu cya Uzbekistan, itsinda ikaza guhita guhita iyobora itsinda, hakanamenyekana uko amakipe azahura muri 1/2.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!