Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatumije Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, kugira ngo agaragarizwe uburyo amagambo yavuzwe na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika ayobya.
Minisitiri Ray Collins aherutse gutangaza ko ubwo yari imbere y’abadepite, yabajijwe ku bakirisitu 70 umutwe w’iterabwoba wa ADF wicishije imihoro n’inyundo muri teritwari ya Lubero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko yakomeje abisobanura, ngo yasubije abadepite ko yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, “ahakana ibyo byaha byose biri gukorwa.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko amagambo ya Minisitiri Collins agaragaza urwego rw’ubumenyi buke, guteza urujijo n’ibinyoma rutihanganirwa, agaragaza ko Guverinoma y’u Bwongereza izayatangaho ibisobanuro binyuze mu nzira ziteganywa.
Minisitiri Nduhungirehe ku wa 27 Gashyantare 2025 yemeje ko yatumije Ambasaderi Thorpe kugira ngo agaragarizwe uburyo amagambo ya Minisitiri Collins ayobya, kandi ko yababaje Guverinoma y’u Rwanda.
ADF ni umutwe w’iterabwoba ukomoka muri Uganda. Ukorera mu ntara ya Ituri no mu majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nta raporo n’imwe igaragaza ko hari aho uhuriye n’u Rwanda, ahubwo u Rwanda ni kimwe mu bihugu washatse kugabamo ibitero, umugambi wawo urapfuba.
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zatangaje ko ADF yateganyaga kugaba ibitero mu mujyi wa Kigali mu gihe mu Rwanda hari hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya Commonwealth (CHOGM) mu 2022.
Mu Ukwakira 2021, na bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwafashe abantu 13 ADF yari yatumye kugaba ibitero ku bikorwaremezo by’ingenzi mu mujyi wa Kigali. Bari bafite ibikoresho bateganyaga kwifashisha, bikora ibiturika.