banner

U Rwanda rwavuze ko rufite ibimenyetso simusiga by’igitero rwari rugiye kugabwaho

U Rwanda rwavuze ko rufite ibimenyetso byerekana igitero gikomeye Repubulika ya Demokarasi ya Congo yateganyaga kurugabaho, kandi rwongera guhakana ko rufite uruhare mu bibera hakurya y’imipaka yarwo.

Ikinyamakuru Reuters kivuga ko Kigali na Kinshasa byagiye bishinjanya kuba inyuma y’ihungabana ry’umutekano ryubuye mu burasirazuba bwa Congo, aho inyeshyamba za M23 zafashe umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma , mu minsi ishize kandi zikaba ziri kwagurira urugamba muri Kivu y’Amajyepfo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Kanama k’Uburenganzira bwa Muntu k’Umuryango w’Abibumbye i Geneve, James Ngango, yabwiye inama yihutirwa y’aka kanama ati “Turwanya rwose ko DRC igerageza kwerekana u Rwanda ko ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC.”

Inkuru Wasoma:  Leta y’u Rwanda izishyura iby’abaturage byangijwe n’ibisasu byaturutse muri Kongo

Ati: “Ikigaragara neza nyamara, ni uko situation iriho ubu ari ikibazo gikomeye ku Rwanda. Nyuma y’ifatwa rya Goma, hagaragaye ibimenyetso bishya byerekeranye igitero kinini cyategurwaga ku Rwanda”, akomeza avuga ko Kinshasa n’abafatanyabikorwa bayo babitse intwaro ku kibuga cy’indege cya Goma no hafi yacyo.

Amb. Ngango yakomeje agira ati: “Intwaro ntabwo … zari izo kuwanyaga M23. Ahubwo zari zitunzwe neza neza mu Rwanda.” Yakomeje avuga ko izo ntwaro zirimo roketi, drone za kamikaze cyangwa se wohereza nko kwiyahura ugamije gusa kubabaza umwanzi, n’imbunda zirasa kure za rutura.

Ikinyamakuru Reuter kivuga ko hataramenyekana niba umudipolomate abona icyo kibazo kigihari cyangwa M23 yaragikuye mu nzira.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!