Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko kuba u Bwongereza bwahamagaje ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, ari inzira yo gusobanura imiterere no kubona amakuru yimbitse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa 18 Gashyantare ni bwo Ibiro bya Guverinoma y’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Commonwealth n’Iterambere, FCDO, byasabye ibisobanuro Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, ku birego bishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) gufata ibice mu burasirazuba bwa RDC.
FCDO yavuze ko u Rwanda rugomba guhagarika intambara, hakisungwa inzira y’ibiganiro by’amahoro nk’uko byemejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yasubije FDCO yayisabaga ibisobanuro ko RDF yakajije ingamba z’umutekano ku mipaka y’u Rwanda mu kwirinda ibibazo byahungabanya umutekano w’igihugu nk’uko byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye.
Nyuma yo gutumizwa kwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yabwiye RadioTV 10 ko ari uburyo bwiza bwo gusobanura ibibazo biri Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bwimbitse.
Ati “Abantu ntabwo bagomba gukangwa n’uko ambasaderi bamuhamagaye ngo abazwe, ahubwo bakagombye kubyishimira. Nonese wibwira ko Ambasaderi w’u Rwanda niba bamuhamagaye ngo bagire ibyo bamubaza kuri iki kibazo, si uburyo bwo kujya kugisobanura byimbitse?”
Yagaragaje ko hari n’ubwo ibihugu bishobora kudahamagara ambasaderi uhagarariye igihugu cye muri byo bikaba byakwihutira gufata icyemezo. Yashimangiye ko guhamagarwa kwa Amb. Busingye Johnston, bishobora gutanga amakuru y’ukuri aganisha ku gufata icyemezo gikwiye ku Bwongereza.
Yavuze ko kubaza amakuru ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ari ikintu cy’ingenzi.
Ati “Hari ibivugwa n’abantu ku giti cyabo n’ibitangazamakuru bikandika, hari ibivugwa na Guverinoma ya RDC kuko no mu Bwongereza yagezeyo ijya kurega u Rwanda mu nzego zitandukanye. Ni byiza ko mbere yo gufata icyemezo umuntu abanza kugenzura. Nibura ukavuga uti Guverinoma y’u Rwanda barayivugaho ibi mu itangazamukuru, iya Congo yanyuze hano, yandikiye ikipe ya Arsenal, Formula1, bakavuga bati reka mbere yo gufata icyemezo tubanze tubahamagare.”
Mukuralinda yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Bwongereza ishobora kuba yahamagaje ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu igamije gufata icyemezo runaka cyangwa ishaka kumva neza imiterere y’ikibazo, igamije kureba uruhare yagira mu kugikemura mu buryo burambye.