Guverinoma y’u Rwanda yemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ifitanye ubufatanye mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23, bijyanye no kuba impande zombi zihuriye ku nyungu yo kurinda Abatutsi bamaze igihe bibasirwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’intagondwa ishyigikiwe n’igisirikare cya RDC.
U Rwanda rwemeje ko rufitanye imikoranire n’uriya mutwe, biciye muri Ambasaderi warwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana.
Ni mu nyandiko uyu mudipolomate yageneye Komite nto ishinzwe Afurika ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, avuga ku masezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye bigizwemo uruhare na Perezida Donald Trump.
Ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama, Chris Smith ukuriye iriya komite yagejeje ku bayigize ijambo ryagarutse ku “guteza imbere amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda biciye mu masezerano ya Washington ya Perezida Trump”.
Ambasaderi Mukantabana mu nyandiko ye, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Perezida Trump n’ubuyobozi bwe, ku bwo “kuba barashyize imbere inzira y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC ikora ibangikanye n’ubuhuza bwa Qatar hagati ya RDC na AFC/M23.”
Yavuze ko amasezerano ya Washington agaragaza intambwe ikomeye iganisha ku mutekano urambye, amahoro n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mukantabana icyakora yagaragaje ko bibabaje kuba urugomo rwariyongereye mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2025, nyuma gato y’isinywa ry’amasezerano ya Washington.
Yavuze ko uru rugomo “rwatewe n’iyongerwa ry’ingabo n’imitwe ikorera mu bwihisho itaryozwa ibyo ikora, harimo abacanshuro, imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta, n’igihugu kimwe.”
Uyu mudipolomate yavuze ko uku kongera ingabo kunyuranyije n’amasezerano y’u Rwanda na RDC ndetse n’ibiganiro bya RDC na AFC/M23.
Yavuze ko ingabo zongerewe mu burasirazuba bwa RDC n’abazoherezayo babaye imbogamizi ikomeye ku mahoro arambye, ndetse agaragaza ko bashaka gusenya intambwe yari imaze guterwa binyuze mu masezerano ya Washington.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika yavuze ko izo ngabo zihungabanya umutekano, mu Ugushyingo no mu Ukuboza 2025 zifatanyije na Guverinoma ya Congo zakoze ibikorwa bigamije “guteza ihohoterwa rikabije mbere gato yo gusinya Amasezerano ya Washington, bagamije gushyira umutwaro w’inshingano ku Rwanda.”
Yunzemo ati: “Mu gusubiza kuri iri hohoterwa, AFC/M23, ibishishikarijwe na Guverinoma yanjye, iherutse gutangira kuva mu mujyi wa Uvira, mu kugaragaza ubushake bwo kugabanya amakimbirane.”
Ambasaderi Mukantabana kandi yagarutse birambuye ku bitero bitandukanye inyeshyamba za FDLR zagiye zigaba ku butaka bw’u Rwanda kuva mu 1997 zikica abaturage, ndetse n’ubwicanyi uwo mutwe w’abajenosideri wagiye ukorera ku butaka bwa Congo Kinshasa mu myaka myinshi ishize.
Mu guhuza ibi bitero n’urugomo rwabaye mu Ukuboza 2025, yavuze ko “byerekana neza impamvu u Rwanda rukeneye kwikingira.”
Yavuze ko u Rwanda rutarajwe gusa ishinga n’ikibazo cy’ubukana bw’ibibazo by’umutekano biva mu burasirazuba bwa RDC gusa, ko ahubwo runafite impungenge ku kibazo cy’amateka y’inyeshyamba zizwi nk’Abacengezi zaje kuvamo FDLR zari hafi yo gusenya igihugu nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko nyuma y’ibitero uyu mutwe wagiye ugaba mu Rwanda, hagati ya 2005, 2008 na 2013 wagiye usezeranya kurambika intwaro ntubikore.
Mukantabana kandi yahishuye ko hagati ya 2015 na 2020, u Rwanda na RDC byakoze ibikorwa bihuriweho bitashyizwe ku mugaragaro byo gusenya ibirindiro bya FDLR, ariko ubu bufatanye bwahise buhagarara bitunguranye ku mpamvu zidasobanutse.
Yunzemo ati: “Kuva icyo gihe, ibimenyetso byizewe byerekana ko igisirikare cya Congo cyongeye gukorana byimazeyo na FDLR, ku rwego rutigeze rubaho guhera mu 2021/2022. Ubu, FDLR iracyakorera mu burasirazuba bwa RDC, yinjijwe mu bikorwa bya gisirikare bya Congo, kandi impuguke za Loni zikomeje kwandika ibikorwa byayo.”
Yavuze ko kuba ziriya nyeshyamba zarakomeje kubungabungwa, kurindwa, kandi rimwe na rimwe zigashyigikirwa ku mugaragaro na za Guverinoma za Congo uko zakurikiranye, “uburemere bw’iyi mbogamizi n’ingaruka yagize ku mutekano w’u Rwanda ntibishobora kugereranywa.”
Yavuze ko iyi ari yo mpamvu u Rwanda rwahisemo gufata ingamba z’ubwirinzi, ndetse runagirana imikoranire na AFC/M23 mu by’umutekano.
Yagize ati: “Kubera iyo mpamvu, u Rwanda rufite ubufatanye mu by’umutekano na AFC/M23, kandi rubikora mu mucyo hagamijwe kubaka icyizere. AFC/M23 ni umutwe wigenga w’Abanye-Congo ufite ibibazo bifite ishingiro ku butegetsi bwa Kinshasa, birimo kwicwa, gufatwa ku ngufu, n’ivangura rikabije rikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi.”
Mukantabana yunzemo ko “U Rwanda na AFC/M23 bihuriye ku nyungu yo kurinda Abatutsi bo muri RDC kwibasirwa na FDLR n’indi mitwe y’intagondwa ishyigikiwe na FARDC.”
Yavuze ko inyungu rusange u Rwanda rufite muri ubwo bufatanye ari ugukumira kongera kubaho ibitero byambukiranya imipaka bya ziriya nyeshyamba z’abajenosideri nk’ibyabaye mu mpera z’imyaka ya 1990, byashoboraga gushyira mu kaga kubaho k’u Rwanda.
U Rwanda icyakora rwagaragaje ko rutagamije kugena ibyemezo bya politiki muri RDC, kandi ko rutashyigikira imitwe yitwaje intwaro nk’inzira isimbura imiyoborere ishingiye ku bwuzuzanye.
Rwavuze ko ibikorwa byarwo bigamije gusa kurinda abaturage barwo binyuze mu gukumira ibyago bya Jenoside biva hanze y’imipaka.
Mukantabana kandi yijeje ko “ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zizahinduka uko igipimo cy’icyago kigenda kigabanuka, hakurikijwe gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington.”