banner

U Rwanda rwibukije EU ko ikibazo cya RDC gitandukanye n’icya Ukraine

Guverinoma y’u Rwanda yibukije Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kidashobora kugereranywa n’intambara yo muri Ukraine, ababikora bakaba bashaka kuyobya uburari mu nyungu za Politiki.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Johan Borgstam, yabisobanuriwe na Gen. (Rtd) James Kabarebe, ubwo yamwakiraga mu Biro ku wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025.

Ambasaderi Johan Borgstam ari mu ruzinduko rw’akazi i Kigali. Yabwiwe ko ukugerageza guhuza intambara yo muri Ukraine n’ikibazo cya Congo byihishemo inyungu za Politiki kandi noneho bikaba bigamije guhuma abantu amaso ku kibazo nyirizina gihari.

Gen. (Rtd.) Kabarebe yagize ati: “Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bizi neza amateka y’umutekano muke wabaye akarande mu Burasirazuba bwa Congo- harimo kuba hagaragara imitwe yitwaje intwaro isaga 200 n’ibibazo by’imbere muri Guverinoma, itotezwa rigambiriwe ku miryango y’Abatutsi, imvugo z’urwango, by’umwihariko hakaba hari n’umutwe w’iterabwoba w’abajenosideri wa FDLR wafatiwe ibihano na Loni.  Bimwe muri ibyo bihugu hari uruhare bibifitemo bikwiriye kuba bibazwa.”

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye mu guhera muri Gashyantare 2014, ikaba imaze imyaka itatu ikajije umurego, aho u Burusiya bwarenze kwiyomekaho agace ka Crimea bukagaba igitero simusiga kuri Ukraine yose.

Amb. Johan Borgstam yabwiwe ko u Rwanda rugowe n’ibibazo by’umutekano muke uturuka hakurya y’umupaka, bikaba atari ibintu bikwiye kwirengagizwa kuko hakurya y’imbibi hoherejwe ihuriro ry’abasirikare mpuzamahanga barimo FDLR, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo n’abacanshuro baturutse i Burayi.

Inkuru Wasoma:  Abagizi ba nabi batemye inka 6 z’umuturage

U Rwanda rwongeye gushimangira ko ruzakomeza guharanira umutekano harimo no gukura ingabo z‘abanyamahanga hafi y’umupaka warwo, gufata ingamba zihamye ku kibazo cya M23 ndetse no gukemura icya FDLR burundu.

Nanone kandi Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko amahame y’ibusugire no kub kubaha ubutaka bw’ikindi gihugu ahora avugwa na EU, areba n’ubutaka bw’u Rwanda.

Urugero rwatanzwe ni uko ubusugire bw’u Rwanda bumaze kuvogerwa inshuro zirenga 20 guhera mu mwaka wa 2018, hakaba hari ibihamya bifatika kuri izo ngero.

Gen. (Rtd) yakomeje agira ati: “Hashyizweho ingamba z’ubwirinzi by’umwihariko mu gukumira ko ibyo bitero byaba kandi zizagumaho kugeza igihe ibyo bibazo byose bikemuwe.”

U Rwanda kandi rwavuze ko bibabaje kubona politiki za EU n’inyungu ifite mu Karere k’Ibiyaga Bigari bibangamira ububanyi n’amahanga, byibwira ko ingamba z’ibihano uwo Muryango udashobora kugira ibyo ukemura kandi ahubwo zibangamira urugendo rw’amahoro ruyobowe n’Afurika.

U Rwanda rushimangira ko RDC idashobora gukomeza kuyobya Umuryango Mpuzamahanga irusabira ibihano, mu gihe iba ihushura intege nke zayo mu miyoborere, guhonyora uburenganzira bwa muntu, ruswa ivuza ubuhuha, gushora akayabo mu kugura intwaro kubera gushaka intambara n’ibindi.

U Rwanda rurasaba EU gufatanya n’Akarere mu rugendo rwo guharanira amahoro yirinda kuvanga Politiki mu bibazo by’amahoro n’umutekano w’abaturage.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!