banner

U Rwanda rwijeje umutekano abaturage barwo baturiye ahabera imirwano muri Congo

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko nubwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo z’icyo gihugu, umutekano w’u Rwanda n’uw’Abanyarwanda ku butaka bwarwo urinzwe.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na igihe dukesha iyi nkuru  kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025.

Mukuralinda yagaragaje ko nubwo imirwano hagati y’Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe zifatanyije irimo Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR, SAMDRC n’abacanshuro ikomeje, kandi hari ibera hafi n’umupaka w’u Rwanda, nta mpungenge abaturage bakwiye kugira.

Ati “Icyo nakubwira cyo ni uko umutekano w’u Rwanda n’uw’Abanyarwanda by’umwihariko hariya i Rubavu n’ahandi hafi y’ahari kubera imirwano urarinzwe nta kibazo gihari.”

“Nta muntu wavuye muri Congo ngo yambuke aze kuwuhungabanya, ariko abaturage baratubwira ko urusaku rw’amasasu barimo bararwumva kandi koko kuba imirwano yegereye umupaka w’u Rwanda nta gitangaza kirimo, kandi nta n’igitangaza ko hagira isasu rigwa mu Rwanda.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite impungenge zishingiye ku kuba bari kumva urusaku rw’amasasu hafi yabo, ndetse hari n’amwe mu masasu yavuye muri RDC akagwa ku butaka bw’u Rwanda.

Alain Mukuralinda yavuze ko kuba imirwano iri kubera hafi y’umupaka w’u Rwanda isasu rishobora kuba ryagwa ku butaka bwarwo, ariko ko bigomba gusuzumwa n’inzego bireba kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo.

Ati “Byarabaye n’ubundi mu bihe byashize turabizi icy’ingenzi ni uko iyo bibaye Ingabo z’u Rwanda nazo ziba zireba zumva, zirakurikirana kugira ngo zimenye niba hari irihaguye, hari uwahakomerekeye, haba hari ibyangiritse, hanyuma se niba rihaguye ni impanuka yabaye? Ni ukwibeshya cyangwa se ni urashe abigambiriye abishaka?”

Inkuru Wasoma:  Whatsapp igiye gushyiraho uburyo bwo kongera indirimbo ku ifoto zijya kuri ‘status’

Yemeje ko iyo bimaze kugenzurwa Guverinoma y’u Rwanda itangariza Abaturarwanda icyavuyemo. Yongeye gushimangira ko nta mpungenge zihari ku birebana n’umutekano w’Igihugu.

Mukuralinda yagaragaje kandi ko umuturage wagira impungenge yakwegera ubuyobozi bwa gisivili n’ubwa gisirikare bukaba bwamugira inama y’uburyo agomba kwitwara.

Hari isasu rimwe ryatoboye inzu y’umuturage wo mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari, Umudugudu wa Bugu, ryinjiramo imbere.

Ni mu gihe ariko no mu Murenge wa Rubavu ahitwa mu Rutagara isasu ryahageze rikica ihene y’umuturage.

Ku batekereza ko amasasu yaguye mu Karere ka Rubavu yaba ari ibikorwa by’ubushotoranyi byakozwe na RDC, Mukuralinda yavuze ko byagenzurwa bigashyikirizwa komisiyo ibifataho icyemezo.

Ati “Biramutse bibaye, Ingabo z’u Rwanda zirabisuzuma zibikoreho iperereza niba n’abaturage babyibuka twagiye tubiganiraho ko hari na komisiyo ibihugu byombi bihuriyeho, ku buryo iyo hari igisasu kiguye mu Rwanda, iyo hari indege irenze umupaka, umusirikare kwa kundi yinjira ibyo byose hari komisiyo ibishinzwe ikabifataho umwanzuro kugira ngo hagaragazwe iki kintu cyakozwe mu ruhe rwego.”

Yaciye amarenga ko mu gihe byagaragara ko hari abaturage bari mu gace kagirwaho ingaruka n’intambara ibera muri RDC bashobora kuba bahimuwe.

Kuva umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wazamo agatotsi, hakunze kumvikana ibikorwa by’ubushotoranyi ku ruhande rwa Leta ya Congo, birimo n’indege y’intambara y’iki gihugu yagiye ivogera kenshi ikirere cy’u Rwanda ndetse muri Mutarama mu 2023, iza kuraswa ku ibaba, n’ibindi bitandukanye.

Mukuralinda yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda ziri maso kandi ziteguye guhagarika igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa ku Rwanda.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved