banner

U Rwanda rwishyuje u Bwongereza Miliyoni 50 z’Amapawundi yagenwe mu masezerano y’abimukira

U Rwanda rwasabye u Bwongereza kwishyura Miliyoni 50 z’Amapawundi (abarirwa muri Miliyari zisaga 89 z’Amafaranga y’u Rwanda) nyuma y’uko u Bwongereza butubahirije amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda.

U Bwongereza bwari bwarasabye u Rwanda ko rwareka kwishyuza ayo mafaranga, hashingiwe ku mubano mwiza ibihugu byombi byari bifitanye.

Icyakora u Rwanda rwisubiyeho, nyuma y’uko u Bwongereza burufatiye ibihano bidasobanutse ngo kuko rwanze gukuraho ingamba zo kurinda umutekano ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanir Demokarasi ya Congo, igihugu kimaze iminsi cyaraganjwe n’umutwe wa M23 wamaze gufata Umujyi wa Goma na Bukavu.

Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga uwo mutwe uharanira gutabara inzirakarengane z’abanyecongo b’abatutsi bavuga Ikinyarwanda, ndetse igakangurira amahanga gufatira u Rwanda ibihano.

Inkuru Wasoma:  Minisitiri Dr. Bizimana ntiyemeranya n’Abarokore basenga mu ndimi

U Rwanda ruhakana gutera inkunga uyu mutwe rukavuga ko uru ari urwitwazo rwa Congo ihora ishaka aho yegeka ibyayinaniye gukemura.

Ibindi byatumye u Rwanda rurekera aho kwirengagiza ibiri muri aya masezerano, ni amagambo mabi agamije gusebya u Rwanda aherutse gutangazwa na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, tariki 26 Gashyantare 2025.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati “Turishyuza ayo mafaranga rero, kuko amasezerano ateganya ko Leta y’u Bwongereza igomba kuyishyura.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!