banner

U Rwanda rwiyemeje kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura

Kanseri y’Inkondo y’Umura ni yo ya kabiri muri Kanseri zifata zikanahitana umubare w’abantu benshi mu Rwanda, kuko imibare ya MINISANTE igaragaza ko buri mwaka abandura iyo kanseri ari 866, mu gihe ihitana abagera 609.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko abibasiwe cyane n’iyo ndwara mu Rwanda bari hagati y’imyaka 30-45.

Bamwe mu bayirwaye bakayivuriza mu Rwanda bagakira, bemeza ko bishoboka cyane ko umuntu yahivuriza agakira, kuko inzego z’ubuzima zishoboye.

Josephine Kanyange ni umwe mu barwaye bakanakira Kanseri y’Inkondo y’Umura bivurije mu Rwanda, avuga ko yamenye ko arwaye iyo ndwara mu 2020, binyuze mu bizamini yakorewe.

Ati “Icyo nabwira abantu bumva ko mu Rwanda badashobora kuhakirira Kanseri, ntabwo ari byo, mu Rwanda hari ubuvuzi buhagije, abaganga barakumva uje kwivuza, ibintu byose birahari. Kurandura burundu iyi ndwara nanjye ndabishyigikiye, abayikize turahari kandi turabashyigikiye, rwose ndumva mu Rwanda bazabikora ku buryo 2027 izaba yarangiye.”

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima, buvuga ko urugendo rwo kurandura burundu Kanseri y’Inkondo y’Umura mu Rwanda, rwatangijwe ku wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2025, rushoboka kubera ko hari abamaze igihe bakingirwa virusi iyitera, ku buryo ariyo Kanseri bigaragara ko kuyiradura bishoboka kandi byihuse.

 Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko virusi yitwa HPV iri mu bitera Kanseri y’Inkondo y’Umura, ikaba imaze igihe kirenga imyaka icumi itangirwa urukingo ku bangavu.

Ati “Abagize amahirwe yo kubona urwo rukingo, bagize amahirwe yo kuyirinda ku gipimo kiri hejuru, ariko ruhabwa abana b’abakobwa guhera ku myaka 12, bivuga ngo abakuru bafite 30 kuzamura, ntabwo bagize ayo mahirwe. Abenshi muri bo icyo turimo gukora ubu ni ukubasuzuma hakiri kare hakoreshejwe uburyo bugezweho bukoresha HPV DNA, wabona ashobora kuzagira iyo virusi agatangira kuvurwa mbere y’uko Kanseri iza.”

Arongera ati “Ni yo gahunda ikomatanyije, twifuza ko mu mwaka wa 2027, tuzaba twaranduye iyo ndwara nk’uko twabikoze kuri ‘Hepatite C’ bigakunda, byanakozwe mu zindi poroguramu nka virusi yavaga ku mubyeyi yanduza umwana, n’iyi iri muri izo poroguramu navuga zihuta cyane zo guca indwara uba ubona yugarije abantu. Ariko hari ibisabwa byose kugira ngo ibe yarandurwa bidatinze, ni rwo rugendo tugiye kujyamo kuva uyu munsi kugera 2027, kugira ngo iyo ndwara izabe yashize.”

Kimwe mu bizakorwa ni ugushishikariza abakobwa n’abagore kwisuzumisha, ku buryo hari Uturere byatangiye gukorwamo, bakazagera nibura ku bagore n’abakobwa barenga ku 1,300,000 bagomba kuzapimwa muri icyo gihe, hakaba hatekerezwa ko abashobora kuzasanganwa iyo kanseri bazaba bari hagati ya 6000-7000.

Gahunda y’Igihugu yo kurandura Kanseri y’Inkondo y’umura (2024-2027), igaragaza imirongo migari izafasha u Rwanda kugera ku ntego ya 90-70-90 mbere y’umwaka wa 2030 washyizweho na WHO.

Zimwe mu ntego z’ingenzi zirimo, Gukingira 90% by’abangavu virusi ya HPV itera kanseri y’inkondo y’umura, Gusuzuma 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30-49 hakoreshejwe uburyo bwizewe bwa HPV DNA, no guharanira ko 90% by’abagore basanzwemo kanseri babonera ku gihe ubuvuzi bukwiye.

Kanseri ya mbere abantu barwara ikanahitana benshi mu Rwanda ni iy’ibere, igakurikirwa n’iy’inkondo y’umura, hakaza iya Prostate ikunze kugaragara mu bagabo, igakurikirwa n’iy’urwungano ngogozi, ikunda guterwa n’ibyo abantu barya cyangwa banywa.

Inkuru Wasoma:  Bralirwa yashyize ku isoko ry’u Rwanda inzoga nshya

Uretse gahunda yo kurandura Kanseri y’Inkondo y’umura, MINISANTE yanatangije gahunda yo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu myaka itanu izarangira mu 2029.

Bimwe mu bigaragara muri iyi gahunda, ni uko Abanyarwanda bose bazaba bafite amavuriro abegereye kandi bafite ubwishingizi bw’ubuzima ku kigero cya 100%, ku buryo bizagabanya ku kigero gifatika umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’uw’abana bapfa bavuka.

Ni gahunda izibanda ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo no kongera umubare w’abaganga muri gahunda yiswe ‘4×4’, aho byibuze abaganga bane bazaba bita ku baturage 1000, bavuye kuri umwe.

Ibi byatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2023, aho izasiga u Rwanda rufite abaganga bagera kuri 58,582 muri 2028, bikajyana n’ibipimo mpuzamahanga kandi n’imibereho myiza yabo ikitabwaho.

Ikindi kizibandwaho ni ukujyanisha n’igihe ibikorwa remezo by’ubuvuzi n’ikoranabuhanga, kugira ngo birusheho guha serivisi zinoze ababigana.

Muri iyo gahunda hazubakwa ibitaro bishya 10 n’ibigo nderabuzima 23 hirya no hino mu gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr. Yvan Butera (ibumoso) na Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr. Yvan Butera (ibumoso) na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana

Hazanasanwa ibikorwa remezo by’ubuvuzi bigera kuri 30% by’ibihari uyu munsi, hatahwe Icyanya cy’Ubuvuzi cya Kigali kiri i Masaka (Kigali Health City).

Inkingi ya gatatu ni iyo kurushaho guha abaturage serivisi z’ubuvuzi zifite ireme, binyuze mu kubavura indwara zose zivurirwa mu gihugu no kugera ku bakeneye ubuvuzi bose.

Hakazibandwa cyane ku kwita ku buzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi, no kuvura indwara zitandura.

Indi nkingi mu zizibandwaho, ni ukubaka ubushobozi bwo guhangana n’indwara nk’ibyorezo ku buryo inzego z’ubuzima zibasha kumenya ko hari icyorezo kigiye kuza, zigashyiraho ingamba zo kugikumira mbere.

Ibyo bizanyura mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu kuvumbura ibyorezo, gusesengura mbere amakuru ajyanye n’ikirere yafasha mu kwirinda ibyorezo n’ibindi.

Inkingi iheruka ni ijyanye n’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, ikoranabuhanga no gushora imari mu kubaka inganda zikorera inkingo n’imiti mu Rwanda.

Izo nkingi eshanu zizibandwaho kugeza mu 2029, zitezweho gufasha igihugu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara.

Byitezwe ko bazava ku babyeyi 105 mu babyeyi ibihumbi 100 babyara (imibare yo mu 2023) bagere kuri 60 mu bihumbi 100 babyaye, n’ibindi.

Umubare w’abakora kwa muganga uziyongera kandi uzazamura abaganga bavura abaturage, bave ku muganga 1,2 ku baturage 1000 ugere ku baganga 4,8 ku baturage 1000.

Ibikorwa remezo by’ubuvuzi kandi bizegerezwa Abanyarwanda bose ku kigero cya 100% bivuye kuri 70% byariho mu 2023, ndetse n’abafite ubwishingizi bw’ubuvuzi bave kuri 85% babe 100%.

Kanseri y'Inkondo y'Umura iri mu ndawara zica abantu benshi

Kanseri y’Inkondo y’Umura iri mu ndawara zica abantu benshi

Hateganyijwe kandi ko mu 2029 amikoro azaba ashorwa mu buvuzi mu gihugu, azaba akomoka imbere mu gihugu ku kigero cya 60%, avuye kuri 45% yariho mu 2023.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!