U Rwanda rwoherereje u Buhinde ukekwaho iterabwoba

U Rwanda rwohereje mu Buhinde umuturage wabwo witwa Salman Khan ukekwaho ibyaha by’iterabwoba, bivugwa ko yakoreye mu gihugu cye, agahungira ubutabera mu Rwanda.

U Rwanda rwamutanze ku ntumwa z’u Buhinde kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024.

Salman Khan yatawe muri yombi nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’u Buhinde binyuze muri INTERPOL.

Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, Siboyintore Jean Bosco, yagaragaje ko ibyaha Salman Khan akurikinyweho bikekwa ko yabikoreye mu Buhinde agahungira mu Rwanda.

Ati “U Buhinde bwatanze ubusabe bugaragaza ko Salman Khan akekwaho ibyaha by’iterabwoba ko ashakishwa, hari n’abandi bafungiwe mu gihugu cyabo ariko we yagerageje gucikira mu Rwanda.”

Yafashwe ku wa 9 Nzeri 2024, bimenyeshwa Leta y’u Buhinde.

Ku wa 29 Ukwakira 2024, u Buhinde bwoherereje u Rwanda ubusabe bw’uko rwakohereza Salman Khan, busuzumwa na Minisiteri y’Ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yemeje ubwo busabe bw’u Buhinde ku wa 12 Ugushyingo 2024 anatanga uruhushya rw’uko ukekwa yoherezwayo.

Umushinjacyaha Siboyintore yagaragaje ko nubwo u Rwanda n’u Buhinde, bidasanzwe bifitanye amasezerano yo guhanahana abanyabyaha, ariko mu mategeko y’u Rwanda abigenga harimo ingingo y’uko mu gihe hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda, ibihugu bigirana amasezerano y’ubwumvikane kikamuhabwa.

Ati “Twavuga ko nubwo u Rwanda n’u Buhinde ari ibihugu bidafitanye amasezerano yo guhanahana abanyabyaha ariko twebwe itegeko ryacu rigena ibirebana no guhanahana abanyabyaha, harimo ingingo ivuga ko iyo hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda ko n’iyo tudafitanye amasezerano dushobora kuyakorana y’ubwumvikane ko na Leta y’u Rwanda nigisaba umunyacyaha izamuhabwa.”

Inkuru Wasoma:  Hagaragaye icyobo cya metero 12 gicukuye mu nzu y’umuturage I Rwamagana gitera amayobera hakekwa ibitari byiza

Yakomeje agaragaza ko mu Rwanda atari ahantu ho gushakira ubuhungiro ku bakekwaho ibyaha.

Ati “Ntabwo ari ahantu h’ubwihisho, ntabwo ari igihugu wazamo warakoze ibyaha hirya no hino ngo uze kwihisha mu Rwanda.”

Yashimangiye ko u Rwanda rwohereje mu Buhinde Salman Khan wari waragiye kurushakamo ubwihisho nk’uko narwo hari ibindi bihugu birubikorera by’umwihariko ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje kandi ko mu gihe Isi yugarijwe n’ibyaha by’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, Iyezandonke n’ibindi hari hakenewe kunoza imikoranire Mpuzamahanga kandi u Rwanda ari byo rushyize imbere.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera y’u Buhinde, yashimye uko ubufatanye bw’u Rwanda bwashyizwe mu bikorwa nubwo nta masezerano yo guhanahana abanyabyaha ibihugu byombi bifitanye.

Yagaragaje ko mu bihe biri imbere bishobora kugirana amasezerano.

Yashimangiye ko iterabwoba ari ikintu igihugu cy’u Buhinde kitihanganira kandi ko n’u Rwanda ari ko bimeze.

Yemeje ko imikorere y’u Rwanda itanga urugero rwiza ku ruhando Mpuzamahanga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved