banner

U Rwanda rwongeye gushimangira impamvu rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyiraho ingamba z’ubwirinzi bitewe n’ubufatanye bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu bufatanye bukaba bugira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda.

Mu kiganiro na BBC, Makolo yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umusaruro w’amabuye y’agaciro w’u Rwanda wiyongereye ’kandi nta yo rufite’, hakibazwa niba aturuka muri RDC.

Mu gusubiza umunyamakuru, Makolo yagize ati “Uzi ute amabuye dufite hano? Dufite amabuye y’agaciro menshi. Dufite n’ubushobozi buhambaye bwo kuyatunganya buboneka hake muri Afurika. Yewe twanafashaga RDC kuyatunganya mu bihe umubano wari wifashe neza. Impamvu yari uko twumva ko nk’Abanyafurika bakwiriye kungukira mu mutungo kamere wayo.”

Iki kiganiro cyarimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner. Uyu muyobozi nk’uko bisanzwe yumvikanye ashinja u Rwanda kugira uruhare mu biri kubera mu gihugu cye.

Umunyamakuru yifashishije ibyo birego, anashingira ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishinja u Rwanda kugira uruhare mu guteza intambara muri RDC, abaza Makolo impamvu ruri kuhungabanya uwo mutekano.

Makolo yavuze ko byoroshye ku muntu uwo ari we wese uri mu bilometero ibihumbi n’ibihumbi gutekereza ibyo ashaka ku Rwanda, cyane ko kenshi aba abura amakuru ahagije ku bibera mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Yavuze ko ari ibibazo byavutse bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bwa RDC bwananiwe kuzuza inshingano zabwo zirimo no gushakira umutekano igihugu no kurengera abaturage bose b’icyo gihugu nta guheza igice kimwe.

Uyu Muvugizi yashimangiye ko ubufatanye hagati ya FDLR n’ingabo za Leta ya RDC ari ikibazo gikomeye cyane ku mutekano w’u Rwanda, bityo rukwiriye gushyiraho ingamba zo kwirinda.

Ati “Murabizi mu Rwanda mu 1994 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayikoze baratsinzwe bahungira muri RDC. Mu myaka 30 ishinze RDC yafashije FDLR iyiha byose ikeneye haba intwaro n’ibindi bituma ikomeza gukora. Uwo mutwe ni wo wavuze ko ushaka kugaruka mu Rwanda ngo usoze umurimo utarangije. Urumva ni ibintu tugomba guhangana na byo.”

Inkuru Wasoma:  Imodoka yaguye muri Mukungwa umushoferi yitaba Imana

Makolo kandi yavuze ko bitangaje kubona abantu bavuga ko u Rwanda rwubatse igisirikare gikomeye, bamwe ugasanga babifata nk’aho rudakwiriye kubaka igisirikare gifite ubushobozi buhagije, buzatuma kirinda umutekano warwo.

Nta ngabo u Rwanda rufite muri RDC

Uyu munyamakuru wa BBC yashingiye ku byo abo mu Burengerazuba bw’Isi bakunze kuvuga ku Rwanda, barushinja gufasha M23, abaza Makolo niba u Rwanda rwohereza Ingabo zarwo muri RDC.

Uyu Muvugizi yasubije ati “Inshuro nyinshi twakunze kugaragaza imbogamizi z’umutekano muke ku mipaka yacu, bitewe n’amasasu aturuka muri RDC. Abaturage bacu baricwa, nko muri iki cyumweru twapfushije abaturage 15 bitewe n’ibisasu byaturukaga muri RDC. Ibi ntabwo ari bishya, kubera ibyo rero twashyizeho ingamba zitandukanye zo kurinda umupaka wacu mu kubungabunga umutekano w’abaturage bacu.”

Ni ubwirinzi yavuze ko u Rwanda rwashyizeho kugira ngo ’twirinde ko intambara iri kubera mu ntera nke uvuye ku mipaka yagira ingaruka ku Banyarwanda.’

Uyu Muvugizi kandi yasobanuye ko bitumvikana uburyo Ingabo za Afurika y’Epfo, zifatanya n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba nka FDLR, umutwe ufite gahunda yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ukaba waranasize ugize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ati “Icyo gihugu gifite ingabo ku mipaka y’u Rwanda, kiri kwifatanya na FDLR n’abacanshuro b’Abanya-Buranyi barimo bamwe twafashije gusubira iwabo mu minsi ishize, n’indi mitwe yitwaje intwaro. Iyo mitwe yose ikikije umupaka wacu. Na n’ubu turi kwibaza icyo Afurika y’Epfo iri gukora muri urwo ruvangitirane rw’ingabo, aho iri no gufasha umutwe w’abajenosideri uri kurwana ku ruhande rw’ingabo za RDC.”

Makolo yavuze ko u Rwanda rwifuza gusigasira umutekano warwo, mu rwego rwo kwirinda ko ibiri kubera ku mupaka warwo na RDC, byagira ingaruka ku Banyarwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!