U Rwanda rubinyujije mu Bwami bwa Jordanie, rwatanze inkunga yo gufasha abaturage bari mu kaga mu Ntara ya Gaza, muri Palestine ahamaze igihe intamabara ihanganishije abarwanyi b’umutwe wa Hamas n’igisirikare cya Israel.
Inkunga nk’iyi yaherukaga mu Ugushyingo mu 2024.
Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda ryavuze ko ” iyi mfashanyo igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho byifashishwa kwa muganga bipima toni zirenga 20.”
Ikaba yakiriwe n’umuryango Jordan Hashemite Charity Organization.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ishyigikiye ko amakimbirane ahosha muri Gaza kandi ubuzima bw’abasivile bukarindwa.
Perezida Paul Kagame, ku wa 11 Kamena 2024, yitabiriye Inama yigagaga ku kibazo cy’abatuye mu ntara ya Gaza muri Palestine, aho abaturage bagiwe n’ubuzima kuva mu Ukwakira 2023 ubwo Israel yatangiraga kuhagaba ibitero byo kurimbura umutwe wa Hamas nawo wagabye ibitwro muri Israel bikica abarenga 1200.
Muri iyi nama yari yatumijwe n’Umwami Abdullah II Ibin al-Hussein wa Jordan, Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.
Perezida Kagame yagize ati “Turi hano ngo dushyigikire ibikorwa by’ubuhuza by’ibihugu n’imiryango itandukanye binyura mu nzira ya dipolomasi kugira ngo imirwano muri Gaza ihagarare. Mu gihe bikomeje, bigomba guhabwa agaciro kandi bigashyigikirwa kugira ngo tubone umusaruro ufatika vuba bishoboka, abana n’imiryango yabo barindwe, bave mu buzima bugoye.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidakwiye ko ibikorwaremezo nk’ibigo by’amashuri n’ibitaro ndetse n’inkambi z’impunzi byifashishwa n’abarwanyi cyangwa ngo abasirikare babigabeho ibitero, kuko ari ryo hame rusange rigenga intambara.