U Rwanda rwungutse aba-Dasso bashya bafite imyitozo yo ku rwego rwo hejuru

Ku wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Mu Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’abakozi b’Urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano (DASSO) baherewemo amasomo azabafasha kuzuza inshingano arimo ubumenyi ku mbunda n’izindi ntwaro ndetse n’imyitozo yabafasha kwirwanaho.

Igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa, cyabereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana akanaba ariho hari cyicaro cy’iri shuri rya Polisi. Uyu muhango wo gusoza amahugurwa y’icyiciro cya 7 cya DASSO, wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ndetse ukaba wari urimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye.

Aba bakozi ba DASSO 349, barimo abasore 241 n’abakobwa 108 bakomoka mu Turere 12, ari two; Burera, Gakenke, Gicumbi, Karongi, Kayonza, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Nyanza, Rubavu, Rusizi na Rwamagana. Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu gihe cy’ibyumweru 12 bari bamaze muri aya mahugurwa, bahawe amasomo atandukanye arimo ubumenyi ku mbunda n’izindi ntwaro, imyitozo ngororamubiri n’ubwirinzi butifashisha intwaro.

Bahawe kandi amasomo y’ubutabazi bw’ibanze, imyitwarire n’akarasisi, ajyanye n’imikoranire ya DASSO n’abaturage ndetse n’izindi nzego z’umutekano, ndetse n’ayo kurwanya ibiza no kurengera ibidukikije.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye abasoje aya mahugurwa kuzifashisha ubumenyi bahawe, barwanya bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda. Ati “Mwayigiyemo byinshi bizabafasha guhashya imico mibi ikigaragara hirya no hino irimo; ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge, imitangire mibi ya serivisi n’ibindi bihungabanya umutekano w’abaturage.”

Umuyobozi w’iri shuri rya Polisi ry’amahugurwa, CP Robert Niyonshuti yasabye aba basoje aya mahugurwa kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe mu kurushaho kwimakaza indangagaciro zo gukunda Igihugu no kukirinda.

Inkuru Wasoma:  Ibyo wamenya byateye igihugu gituranyi kwemera gufungura umupaka umwe ugihuza n’u Rwanda

Inkuru Wasoma:  Gusezeranya abantu bafashe ku Ibendera ry’Igihugu byakuwe mu mategeko y'u Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved