Ubu buhanuzi bugaragaza ko papa Francisco ariwe mu papa wa nyuma ndetse imperuka ikaba muri 2027.

Nk’uko byemezwa n’ubuhanuzi bwa Mutagatifu Malaki (bwo mu kinyejana cya 12), ngo ubuyobozi bwa Papa wa 112, ari nawe Papa Fransisiko uriho kuri ubu, nibwo buzakurikirana n’impera y’ibihe hagati ya 2027 na 2033 nk’uko Bwiza dukesha iyi nkuru babisobanuye.

Mutagatifu  Malaki azwiho kuba yarakoze urutonde rw’abapapa bagomba kuzakurikirana kuva mu 1143 kugeza ku iherezo ry’ubupapa rizabanziriza iherezo ry’ibihe cyangwa imperuka. Ubanziriza uwa nyuma mu buhanuzi bwa Malaki ni Benedigito wa XVI. Ku wagombaga kumukurikira, ubuhanuzi buteye ubwoba: “Mu itotezwa rya nyuma ry’Itorero ryera ry’Abaroma hazicara Petero w’Umuroma (Pierre le Romain), uzaragira intama ze mu mibabaro myinshi. Iyi mibabaro nishira, umujyi wubatse ku dusozi turindwi (Roma) uzarimburwa kandi umucamanza uteye ubwoba azacira urubanza ubwoko bwe. ” Ese imperuka yaba yegereje?

Byose byatangiriye i Venise, mu 1595. Uwihaye Imana Arnold de Wion yasohoye igitabo Lignum Vitae (Igiti cy’ubuzima). Uyu wavukiye Douai mu 1554, igitabo cye cyibanda ku buzima n’umurimo w’abantu b’icyubahiro babarizwa muri ‘ordre de Saint-Benoît’. Ku murongo wa mbere hari Mutagatifu Malaki (umurongo wa 1094-1148), umutagatifu wa mbere wo muri Irlande, wemejwe na Papa Clement III mu 1190.

Kuri uyu muntu utari uzwi neza, ubuzima bwe bwagarutsweho n’umupadiri witwa Bernard de Clairvaux (c. 1090-1153), Malachie yahuriye nawe mu rugendo rwe rwo kujya i Roma mu 1138. Padiri de Clairvaux avuga ko, Máel Máedoc Úa Morgair, uzwi ku izina rya Malaki (izina ry’umuhanuzi usoza Isezerano rya Kera), yahawe ubupadiri afite imyaka 25. Mu 1123, yabaye padiri w’ikigo cy’abihaye Imana cya Bangor, aho yamamaye cyane mu kugarura ubuzima bw’iyobokamana. Yaje kugirwa Umwepiskopi wa Connor (1124), hanyuma Arkiyepiskopi wa Armagh (1132).

Yagenzuraga imyifatire y’abapadiri be kandi akavuga ubutumwa mu cyaro. Kubera kwicisha bugufi, yeguye ku mirimo ye yimukira muri diyosezi nto. Mu 1148, Malaki yasubiye mu Bufaransa gusuhuza Papa Eugene wa III, wahatiwe guhungira i Clairvaux. Yapfiriyeyo kubera malaria, apfira mu maboko ya Mutagatifu Bernard. Uyu avuga ko inshuti ye yari ifite “umwuka wo guhanura”.

Mu gitabo “Igiti cy’Ubuzima”, Wion avuga ko Mutagatifu Malaki yasize udutabo duke atagize ikindi abonamo uretse ubuhanuzi runaka ku ba papa, yabashije kwegeranya kugirango ahaze ibyifuzo by’abantu kubera ko twari tugufi, kandi kubera ko twari tutaracapwa. Yasobanuye ko ari urutonde rw’abapapa 111 bazaza, ahagiye hagaragazwa bimwe mu bizaranga ingoma zabo mu kilatini.

Uwa mbere muri aba papa ni Celestin II (1143-1144), mu gihe cya Malaki; uwanyuma ni uw’112, Petero w’Umuroma. Kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo, hagiye hagaragazwa ibizaranga abo bapapa, rimwe na rimwe bikaba byaragoranye kumenya ubusobanuro.

Kugeza byibuze mu 1590, urutonde “rwarakoraga”: nk’urugero, Papa Lucius II (1144-1145) yahanuwe nka inimicius expulsus  (umwanzi wirukanwe), kandi yaje  kwirukanwa i Roma na Sena. Papa Eugene III (1145-1153), yasobanuwe nka ex magnitudine montis  bisobanura (ukomoka muri Montemagno), yavukiye koko Montemagno; Papa Anastasius IV (1153-1154), abbas suburranus (Padiri wa Suburra), yavukiye i Roma, mu gace ka Suburra … Ku rundi ruhande, ku bapapa bashyizweho nyuma ya 1590, ibisobanuro ni biragoye cyane: Léon XI ( 1605) ni undosus vir  (umurwanyi wo mu bibazo).

Ingoma ye yamaze iminsi makumyabiri n’irindwi gusa. Bihuriye he? Jean-Charles de Fontbrune wanditse “Les prophéties de Malachie, Éditions du Rocher” yemera ko “iyi ntero iranga Léon XI yateje ibibazo bikomeye” kandi yemeza ko itavugaga papa ubwe, ahubwo ko ari abantu babiri b’amateka y’icyo gihe”. Ukurikira ni Paul V (1605-1621), gens pervesa (ubwoko bw’abanzi). Kubera iki? Kuberako yari Umu-Borghese, intwaro zabo zabaga ziriho kagoma n’ikiyoka (dragon). Fontbrune yemera ko “ibi bitamunyuze neza” akavuga ko mu by’ukuri havugwaga Aba-Ottomani.. Papa Benedigito wa XVI, waje kwegura, yahawe ibisobanuro birindwi bishoboka, harimo “papa w’Umuyahudi”, “Polonye”, “Espagne”, “Ethiopia” …

Inkuru Wasoma:  Mu ibanga rikomeye Papa Francis yatangarije abanya Ukraine ubutumwa bw’amahoro n’ubufasha ku bana

Dusubiye inyuma gato, ku rutonde, papa wa 110 – “De labore solis” (“Kuva ku murimo w’izuba”), nta gushidikanya ni Yohani Pawulo wa II. Karol Wojtyla yabaye umuyobozi wa Kiliziya Gaturika imyaka 28, ni ukuvuga igihe cy’ikirangaminsi cy’izuba muri “comput ecclésiastique ”  (uburyo bukoreshwa mu kubara amatariki y’iminsi mikuru y’idini). Ikirenze byose, Yohani Pawulo wa II yavutse habaye ubwirakabiri bucagase ashyingurwa ukwezi guteganye neza n’izuba (éclipse solaire annulaire).

Nyuma y’ibiranga Papa wa 111, Malaki yanditse imirongo mike kugirango asobanure Papa wa 112 ari nawe wa nyuma: “Mu itotezwa rya nyuma ry’itorero ryera ry’Abaroma hazicara Petero w’Umuroma uzayobora intama ze mu makuba menshi. Iyi mibabaro nishira, umujyi wubatse ku dusozi turindwi uzarimburwa kandi umucamanza uteye ubwoba azacira urubanza ubwoko bwe.

Nibyo, ariko papa uriho ubu yitwa Francis kandi ntabwo ari Umuroma ahubwo ni umunya Argentine! Ntabwo ibi ariko nabyo bihagije kuko nubwo ari Umunyarijantine, afite inkomoko mu Butaliyani, bikanavugwa, ko inyuguti 4 za mbere z’izina rye “Berg”  (Jorge Mario Bergoglio) zisobanura “umusozi” cyangwa “urutare” mu kidage (ururimi rwa Benedigito XVI) . Kandi “urutare” mu kilatini ni “petrus”, cyangwa “pierre” mu Gifaransa.

Ahari ubuyobozi bwa Francis nibwo buzatanga urumuri rwinshi kuri ubu buhanuzi. Ese ibikorwa byo gutoteza abakristo biziyongera (“gutotezwa kwa nyuma kw’Itorero Ryera”)? Ese Papa Fransisiko azaba papa w’ingendo nka Yohani Pawulo wa II (“binyuze mu makuba menshi”)? Ikizwi, nuko Papa Fransisiko napfa ari bwo tuzamenya niba ubuhanuzi bwari ukuri kuko buvuga ko urupfu rwe ruzakurikirana n’irimbuka rya Roma n’iherezo ry’ubupapa.

Muri documentaire ya François Barré ivuga ku buhanuzi bw’Aba-Papa (buzwi na none nk’Ubuhanuzi bwa Malaki bwanditswe mu 1595), havugwamo ko iherezo ry’ubu-Papa rishobora kuzaba mu 2027. Kubera iki iyi tariki ? “Axis in medietate signi” (« l’Axe au milieu du signe ») ni izina ryitiriwe Papa Sixte V. ngo ubuyobozi bwa Sixte V buherereye hagati y’ubuhanuzi bw’Aba-Papa. Ngo ni kubwe rero bishoboka kugena imperuka.

Papa uherwaho mu buhanuzi bwa Malachie ni Celestine wa II, wabaye papa mu 1143. Sixtus V (“Papa wo hagati”) yageze ku ntebe ya papa mu 1585, ni ukuvuga nyuma y’imyaka 442. Bisobanura ko ubuhanuzi bugomba kuzarangira nyuma y’indi myaka 442, ni ukuvuga muri 2027.

Ku rundi ruhande ariko, Mutagatifu Papa Yohani XXIII (bivugwa ko nawe yari umuhanuzi), we yahanuye ko imperuka izaba mu 2033. Abenshi bagasanga iyi myaka 2027 na 2033 yaba ifitanye isano rya hafi bitewe nuko ku itariki ya 27 Ugushyingo 2012, Papa Benedigito wa XVI yanditse igitabo yise “Yezu w’i Nazareti”, aho yemeza ko Yesu atavutse mu mwaka wa 0 ahubwo yavutse nk’imyaka itandatu cyangwa irindwi mbere yaho.

Ukurikije rero ibyahanuwe na Papa Yohani XXIII ko imperuka izaba mu myaka 2000 wongeyeho iyo Yesu yapfuye afite (33) bikaba mu 2033, iyo myaka itandatu mbere ya 0 Benedigito yavuze ko ari bwo Yesu yapfuye uyikuyeho hasigara 2027. Bityo iyi myaka yombi ikaba ishoboka. Source: BWIZA

Ngiyi inkota kirimbuzi iri mu mazina ya Gikiristu

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved