banner

Ubu nibwo buryo abagore barimo kurwanira ko Kiliziya Gatolika yagura ibiyiranga ikakira n’umubiri w’umugore.

Vatican ntirigera yemerera abagore kuba abapadiri, ariko hari inkubiri iri kuzamuka yo guca iki cyemezo. Abagore bagera kuri 250 batoranyijwe kugirwa abapadiri mu ibanga, nubwo bazi ko bazahita bacibwa muri Kiliziya Gatolika. Anne Tropeano aratera ipasi imyenda ye yitegura umunsi uhuze uri imbere. Asohotse yambaye imyambaro y’abapadiri bo ku isi.

Ku ndangaminsi ku rukuta rwe, hariho ahandikishije ikaramu itukura ko ejo ari umunsi wo guhabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti.  Ariko ari no kuri telephone arimo gukodesha ushinzwe umutekano uzabarinda ku kiliziya ya Albuquerque, New Mexico, muri Amerika, aho aba mu gihe ateganya ko hashobora kuba urugomo.  Agira ati “Ni ikibazo gikomeye, ntabwo buri wese yakira kuba abagore bashobora kuba abapadiri“.

Ntabwo Anne Tropeano agitewe impungenge no kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo avuga ko yahuye nabyo cyane kuva atangaje ko ashaka kuba umupadiri gatolika. Tropeano ni umwe mu bagore 250 banyuranye ku isi bari mu nkubiri izwi nka Roman Catholic woman priest movement, itsinda ririmo gukora umuhango utemewe wo kugira abagore abapadiri, mu gikorwa cyo kugumuka kuri Kiliziya Gatolika y’i Vatican.

Kiliziya ntiyemerera abagore kuba abapadiri. Ubundi, Vatican ibifata nk’icyaha gikomeye mu itegeko ryayo gihanishwa gucibwa muri kiliziya. Ibyo bivuze ko bariya bagore, nibabikora, badashobora guhabwa amasakaramentu, nko guhabwa, cyangwa se no gusomerwa misa yo gushyingurwa. Tropeano ati “Gucibwa niyo mpamvu ntabashije kugerageza kuba umupadiri igihe kinini. Najyaga mu misa buri munsi. Nakoreye paruwasi, ubuzima bwanjye bwose bwari muri kiliziya. Rero gutekereza kureka ibyo byose sinashoboraga no kubyibaza.”

Uyu mugore ni umugatolika wamaramaje, uvuga ko nyuma y’indi mirimo myinshi yakoze harimo no gukurira abandi icuranga rock, yumvise umuhamagaro wo kuba umusaseridoti.  Akomeza agira ati“Narawumvaga ngo uri umupadiri wanjye, uri umupadiri. Ndashaka ko uba umupadiri.” Ibyashobokaga kuri we gusa ni ugukorera kiliziya mu yindi mirimo nko kuba umubikira cyangwa umurayiki mwiza. Cyangwa se akava mu gikatolika byeruye, akajya mu rindi dini ryemera abapadiri b’abagore.

Nyuma y’imyaka myinshi yo kubitekereza, yabonye ko ibibuzwa n’amategeko ya Vatican bitagomba gutuma yirengagiza uwo muhamagaro avuga ko yumvaga. Ati“Igihe nemera ibi yari intambwe yindi, gucibwa byari gusa kimwe mu bigize urugendo, kandi urwo rugendo nararutangiye.” Tropeano, n’abandi bagore nka we, babona kandi amahitamo yabo yo guhabwaubusaseridoti nk’inzira yo kurwanya icyo babona nk’amategeko ashingiye ku gitsina ya Kiliziya.

Naho kuri Kiliziya Gatolika itegeko ribuza abagore kuba abapadiri, imwe mu ngingo bavuga ko rishingiyeho ni iya Bibiliya ko Kristu yahisemo intumwa 12 zose zari abagabo, kandi ko Kiliziya yakomeje kumwigana kuva ubwo. Kuri Anne Tropeano, ingaruka z’iryo tegeko zigera kure cyane. Agira ati“Kuba Kiliziya yigisha mu bikorwa byayo guheza abagore ku bupadiri, ni ukwigisha ko abagore bari munsi. Abagore mumenye ibi, abana bato mumenye ibi, abagabo mumenye ibi…Nuko baragenda mu isi babaho gutyo.”

Iriya nkubiri y’abagore bashaka ubupadiri yatangiye kumenyekana mu 2002. Itsinda ry’abagore bakoze umuhango wo guhabwa ubupadiri bari mu bwato mu ruzi rwa Danube, bari kandi mu mazi mpuzamahanga mu kwirinda ko hari ikibazo cyavuka mu gihugu runaka.  Olga Lucía Álvarez Benjumea wo muri Colombia niwe mugore wa mbere ‘w’umupadiri’ muri Amerika y’Epfo ahantu Kiliziya Gatolika yiganje ahari 40% bya miliyari 1.3 y’abagatolika ku isi. Umuhango wo kumuha ubusaseridoti wabaye mu ibanga mu 2010, kandi avuga ko yashyigikiwe n’abakuru bo muri Kiliziya hafi y’iwabo.

Inkuru Wasoma:  Mu Budage Padiri mukuru wo muri diyosezi ya Limburg yeguye ku mirimo ye

Agira ati “Hari musenyeri…Umugatolika tutavuga izina kugira ngo tutamushyira mu bibazo na Vatican.Nari mfite ubwoba ko abantu bahita batangira kuntuka no kuntera ibintu kuri altari, muri iyi sosiyete itsimbarara cyane ku bya cyera mbamo“.   Rero gushyigikirwa nabonye ku bantu kwarantunguye cyane, ibyo kandi byakomeje binashimangira ubutumwa bwanjye.  Uyu mugore ubu yagizwe musenyeri muri Association of Roman Catholic Women Priests (ARCWP), ihuriro ritemewe na Vatican.

Olga Lucía Álvarez ava mu muryango w’abagatolika bakomeye ariko ashyigikiwe na nyina, wahoze ari umubikira. Musaza we w’umupadiri, yamuhaye impano y’inkongoro yo kuri altari (calice) we abona nk’uburyo bwo kumushyigikira atavuze.  Olga Álvarez ashimangira ko nta kintu kiri mu byanditswe kibuza umugore kuba umupadiri Ni itegeko ry’abantu, itegeko rya Kiliziya, itegeko kandi rirenganya rikwiriye guhinduka.

Ibi niko abagore bagize Women’s Ordination Conference (WOC) babibona, itsinda ririmo gusaba Vatican ko abagore bemererwa kuba abapadiri rihamagarira ibiganiro n’imyigaragambyo. Olga Lucía Álvarez nawe abona ubupadiri ku bagore ari amahirwe yo guhindura imibanire y’abalayiki (abakristu basanzwe) n’ababahagarariye kuri altari.  Uyu mugore w’umusenyeri muri Colombia avuga ko ibi ari amahirwe kuri Kiliziya kubera umubare muto w’abari guhamagarirwa altari n’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryangije ikizere abapadiri bagirirwaga.

Ku birego abagabo bihaye Imana baregwa, Olga ati “Ni gute bavuga ko aribo bonyine bahagarariye Imana ku isi? Nta soni bagira.”  Papa Francis yasabye imbabazi ku bakorewe biriya byaha n’abakozi ba Kiliziya, kandi yamaganye ubufatanyacyaha bwa Kiliziya mu guhishira ibyaha bikomeye.  Olga Álvarez abona ubutumwa bw’abagore nk’igisubizo. Ku myaka 80, igihe kinini akimara agira inama abagore bakiri bato bifuza kuzaba abapadiri.

Ati“Birihutirwa kwerekana indi sura y’igipadiri. Ntabwo twareka amateka yisubiramo. Ukeneye kwakira no kuganira n’abagore bafite umuhamagaro w’igipadiri. Baba baragizwe bo muri iyi nkubiri cyangwa bataribigirwa, ukeneye kumva ibyo ducamo ukabishyira mu isengesho ryawe“. Naho ku bijyane no kuba impinduka zishoboka, Anne Tropeano asaba Papa ubwe gufungura ibiganiro. Mu gihe intambara yo kugira abagore abapadiri biboneka ko igikomeye kandi ishobora kuba ndende, Tropeano yibaza ko ari ingenzi ku hazaza ha Kiliziya.

Agira ati“Kiliziya ntizabasha gusohoza ubutumwa bwayo kereka nihaba uruhare rungana. Ubu nta kintu gikomeye kuruta ibi“. Gusa iyi nkubiri ya bariya bagore ntabwo iratangira muri Africa, aho abagatolika biyongeraho vuba kurusha ahandi ku isi. Muri Brazil, igihugu gifite abagatolika benshi muri Amerika y’Epfo, hafi umunani mu bagatolika icumi bavuga ko bashyigikiye ko abagore baba abapadiri. Muri Amerika, uwo mubare wari batandatu ku 10 nk’uko ubushakashatsi bwo mu 2014 bwabyerekanye. Source: BBC

Menya byinshi ku ntandaro yo kutarya ingurube kubayisilamu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!