Barafinda Fred Sekikubo, umwe mu bigeze guhatanira kuyobora u Rwanda muri 2017 yatangaje ko inyota ye ntaho yagiye ndetse ko mbere yari ataramenyekana ariko kuri ubu yemeza ko yamaze kumenyekana ndetse ko azwi kurusha perezida Kagame bityo ko ariwe uzatorwa. Barafinda uvuga ko ahagarariye ishyaka rya RUDA aravuga ko imyiteguro ayigeze kure.
Barafinda yabwiye Rwandatribune ko yamaze kwimenyekanisha mu mahanga yose haba mu miryango mpuzamahanga, mu bihugu bitandukanye ndetse n’imbere mu gihugu avuga ko yamaze kumenyekana kandi ko azatsinda amatora.
Barafinda uvuga ko ari umu RUDA mukuru abajijwe icyo azamarira abanyarwanda mu gihe azaba atowe, yavuze ko azegereza ubuyobozi abaturage, agashyira perezidance muri buri ntara mbese hakabaho perezidance 5. Yatangaje ko azagabanya imisoro ndetse akazajya gucyura impunzi akazigarura mu gihugu cyabo bakareka kwitwa impunzi.
Barafinda yatangaje ibi mu gihe u Rwanda ruri kwitegura amatora muri 2024 akemeza ko ibyo yasabwaga mbere atabifite ubu yamaze kubibona. Abajijwe icyo Arusha abandi bashobora kuziyamamariza kuyobora u Rwanda yatangaje ko kuri ubu yamaze kumenyekana kandi ko afite abavugizi barenga miliyoni ku isi bityo ko yizeye intsinzi.