Nta muturage ushobora kubona inguzanyo ya miliyoni 15 muri Banki nyuma y’uko ubukungu bw’igihugu butameze neza

Ibi byatangajwe na perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye avuga ko banki zo muri iki gihugu ndetse n’igihugu muri rusange byugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, aho banki zidafite amafaranga ahagije ndetse bikomeje gutya igihugu kikaba cyakwisanga mu bihe bigoye. Yahise atangaza ko umuturage aramutse asabye inguzanyo ya miliyoni 15 z’amarundi nta Bank yayamuha.

Muri iki cyumweru n’ibwo perezida Evariste yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye zireberera ubukungu bw’Igihugu, yasabye abayobozi bahagarariye za banki guhindura umuvuno hakiri kare hagamijwe kuzamura ubukungu bw’igihugu ndetse bashakire iki kibazo umuti.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bafite ikibazo kuba amafaranga y’abo bayabitsa muri banki nyuma bataba bakiyafiteho uburenganzira k’uko aba yageze mu maboko ya Leta. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abavunja amafaranga mu Burundi Tresor Ndayishimiye mu gushimangira iki kibazo yagize icyo abivugaho.

Inkuru Wasoma:  Urusengero rwa ADEPR rwagwiriye abantu habaho no kubura ubuzima

Ati” Mu minsi ishize twashoboye gukusanya arenga miliyari 140 z’Amarundi.twayashikirije ama banki y’ubucuruzi kuva ubwo ntitwongera kubona amafaranga.tukibaza tuti none amafaranga yacu yagiye he? None murashaka ko tuyabasubiza avuye he kandi natwe ataratugarukira”.

Kuva muri Kamena uyu mwaka. u Burundi bwahinduye inoti z’ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10. Ibi byagize n’uruhare mu gutuma amafaranga abura muri iki gihugu. Kugeza ubu hari zimwe mu ntara abaturage batemerewe kubikuza arenga miliyoni eshatu z’Amarundi n’ubwo y’aba yarayabikije.

Perezida w’u Burundi Evariste avuga ko igihugu kiri mu bihe bikomeye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved