Ubugiraneza bwari bumaze iminsi bufatwa nk’icyaha ku bafite imodoka zabo bwite bwakomorewe

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2023 nibwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibikorwa rusange (RURA) cyari cyatanze umurongo ku bantu batunze imodoka zabo bwite, kivuga ko abafite imodoka zabo bwite batemerewe kugera ku byapa bitegerwaho imodoka za rusange ngo bahe abagenzi icyitwa lifuti kuko byafatwaga nko kuvangira urwego rushinzwe gutwara abagenzi, kuburyo abafatwaga babirenzeho bacibwaga amande.

Umuyobozi mushya wa RURA Rugigana Evariste yavuze ko kuri ubu abafite imodoka zabo bwite bashobora guhagarara ku cyapa bakahatora abagenzi babuze imodoka bakabatwara.  Ni nyuma y’uko n’abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta n’umutungo by’igihugu PAC, bari babivuzeho ko umuntu atagakwiye gucibwa amande kubera ko yakoze igikorwa cya kimuntu.

Abagize iyi komisiyo bavuze ko bitagakwiriye gufatwa nk’ikosa kuko mu biranga abanyarwanda harimo no gufashanya, bibaza uburyo RURA yakuraho ubufatanye Abanyarwanda basanganwe.

Rugigana Evariste aravuga ko RURA kuri ubu yinjiye mu mikorere mishya, ndetse ibi byafatwaga nk’icyaha nta muntu uzongera kubihanirwa. Ati “Njyewe nk’umuyobozi wa RURA, Ndabivuga, ntabwo ukwiriye gusiga umuturage ku murongo kandi ufite imodoka, ufite imyanya iticawemo.” Yakomeje avuga ko iyi gahunda yatangiye no kubahirizwa kuko mu byumweru bibiri bishize, abagiye basanga abagenzi ku muhanda bakabaha lifuti batigeze bahanwa.

Ku rundi ruhande, Rugigana yavuze ko icyakora bizaba ibibazo ku bashaka kubikora nk’ubucuruzi. Ati “Abantu babikora nk’umwuga, agafata nk’akamodoka gatoya akajya Nyabugogo agatwara abaturage, akagaruka, mbese babandi babikora mu buryo butemewe, abo bo turahangana na bo kandi turabafata.” Akomeza avuga ko ariko niba umuntu agiye ku kazi mu modoka harimo imyanya akanga gutanga lifuti, aba arema bisinesi no kurema moto, ugasanga abenshi baguze ama moto akomeza guteza akajagari.

Inkuru Wasoma:  Gakenke: Umwarimu yatwawe n’amazi arapfa

IMIRASIRE TV

Inkuru Wasoma:  Ukraine:Abarenga 20 bamaze gupfa bahunga intambara

IMIRASIRE TV

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved