Nsengimana Albert yasobanuye agahinda yatewe na nyina umubyara wamwiciye umuryango ariko we akaza kumuha imbabazi ubwo yamusangaga mu igororero. Kuri uyu wa 7 mata 2023 ubwo hatangijwe umuhango wo kwibuka Jenoside ku inshuri ya 29 yakorewe abatutsi, nibwo Nsengimana yamuritse igitabo cye yanditse ‘Ma mere m’a tue’ kivuga ku nkuru yamubayeho muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ibyaranze itariki ya 7 mata 1994 ubwo hatangiraga Jenoside yakorewe abatutsi mu gihugu cyose
Ni umuhango wabereye kuri televisiyo y’igihugu uyoborwa na Cleophas Barore aho wari watumiwemo n’abanyeshuri batandukanye. Ubwo yasobanuraga ibikubiye muri iki gitabo ugenekereje yise mama wanjye yaranyishe, Nsengimana yasobanuye ko yavutse kuri se w’umututsi naho nyina akaba umuhutu. Ubwo nibwo nyina yishe abavandimwe be aribo bakuru be na barumuna be mu gihe se we yishwe n’abandi.
Nsengimana yakomeje avuga ko nubwo yashatse akaba afite umugore, ariko kuva icyo gihe yakuranye igikomere cyo kudakunda abagore kubera ukuntu nyina yamwigaragarije mu isura ya kinyamaswa. Yavuze ko umugore we afite ababyeyi bombi kandi akaba nta kibazo abigiraho kuba abahamagara, kuko kuba yaragize icyo gikomere ntago bigomba kugera ku mugore we ubafite n’undi uwo ari we wese.
Nsengimana yavuze ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yabaga mu muryango wa AERG, hari inshuti ze nkeya zari zizi ko afite nyina ufunzwe azira gukora Jenoside nubwo batabyemeraga neza, byatumye afata inzira akajya gusura nyina ufunzwe kugira ngo baganire, aribwo nyina yakubiswe n’inkuba amenye ko uwo musore wamusuye ari umwana we kandi yaramukoreye ibya mfura mbi.
Nsengimana yakomeje avuga ko ibyo nyina yamukoreye byabaye igikomere kinini kuri we ariko kuru ubu bikaba bitakiri ikibazo kuko yamaze kumubabarira, cyane ko akomeza anavuga ko akiri umubyeyi we nubwo yamukoreye ibyo byose byo kumwicira abavandimwe. Src: rwandanews24.