BELLA mu gahinda kenshi yavuze uburyo yahuriye n’itotezwa rikomeye cyane mu gihugu cy’abarabu ndetse akagera ku rwego rwo kumva ubwe agiye gupfa atararenza uwo munsi, ikirenze ibyo yavuze uburyo yacurujwe akagurwa ibihumbi 5000 by’ama dorari ndetse uwamugurishije akaba ari umunyarwanda.
Atangira aganira n’ISIMBI TV yatangiye avuga ko yitwa NIYONSENGA Bella, akaba akomoka mu majyepfo mu karere ka GISAGARA mu murenge wa NYANZA, akagari ka Nyamugari umudugudu w’URUTOYI, akaba ari umukobwa ufite imyaka 26 y’amavuko, akaba ari umwana wa kane mu bana barindwi, akaba acumbitse mu karere ka Kayonza muri iki gihe, avuga ko ari inkuru ndende ashaka gusangiza abnyarwanda, ariko bikaba ari ibintu bikunda kuba ku banyarwandakazi ndetse n’abarundikazi, aho bikunze gukorwa cyane, akaba adatinya kuvuga ko ibyo yakoreye ari “HUMAN TRAFFICKING” ndetse anasaba abantu cyane cyane igitsinagore bifuza kujya gukora utuzi two hanze kwitonda cyane, kuko hari abariyo ndetse n’abandi bashaka kujyayo, bityo bakaba bagomba kwitonda.
BELLA yatangiye avuga inkuru ye ukuntu yatangiye yose kugeza kuri uyu munsi, atangira avuga ati” ukuntu byagenze byose, byatangiye n’ubundi mba hano mu Rwanda, nakoreraga ahantu I Kigali KACYIRU, noneho hari ahantu nari ngiye guhahira, ngeze ku muhanda mpura n’umugore ari mu modoka, arangije arampamagara, ambaza amakuru mubwira byose uko bimeze, ambaza nibyo nkora ndamubwira, ahita ambaza niba ntajyana nawe akandangira akazi nkabona amafranga menshi cyane kuburyo ibibazo byose mfite bizahita bikemuka, ubwo nahise mubaza ako kazi uko kameze, ambwira ko ari akazi keza, Anahita ambaza niba nzi gusoma no kwandika, mubwira ko mbizi, ahita ansaba numero yanjye ndayimuha, ubundi ndataha”.
BELLA akomeza avuga ati” ubwo nageze mu rugo wa mugore yitwa HADIDJA aba I BUJUMBURA, arampamagara ambwira ko agiye kundangira akazi ariko akazi agiye kundangira Atari hano mu Rwanda ahubwo ari muri ARABIA SAOUDITE, nahumva nkumva ndasaze kuko numvaga ari ibintu bitashoboka kuri njyewe, kuba najya mundege nkajya mu kindi gihugu. Ubwo namaze gutangara ambwira ko azaza kundeba, igihe twumvikanye cyo kuza kundeba kigeze araza, duhurira kuri gate igipangu cyaho nabaga, ampereza amafranga ibihumbi 50 ambwira ko ngo ari ayo kwitegura nshaka ibyo nkeneye byose, ubundi akazagaruka kundeba duhita tugenda. Ubwo namaze kubona bimeze gutyo nashyushye ubundi akazi mpita nanagasezera nisubirira iwacu murugo, ndagenda nshaka ibyangomba, kuburyo n’iwacu ntago nigeze mbabwira aho ngiye, nababeshye ko nsubiye ku kazi, ariko nahise ntega moto kuko iwacu haturanye no kumupaka wu Rwanda n’uburundi, nuko ngera ku kanyaru ubundi mpita nambuka njya mu Burundi”.
BELLA yakomeje abwira ISIMBI ati” nari mfite rece passe, ubwo mpita njya I Bujumbura kuri address yari yampaye turahahurira, nuko ahita ambwira ko akazi ngiye kubona ni akazi keza kuburyo ubuzima ngiye kubamo hari n’abantu bakomeye batabubamo, ubwo yahise ajya kuri immigration I Bujumbura, anshakira passport y’indundi, gusa akoresha amazina Atari ayanjye ndetse yongera nimyaka yanjye, hari mukwa 10 tari 18 mu mwaka wa 2018, nuko amaze kubibona ambwira ko mba nsubiye kuba naba ndi iwe kugira ngo ibyangombwa bisohoke, mu gihe dutegereje icyo gihe iwe nahasanze nabandi bakobwa batatu ariko bo b’abarundikazi, noneho ntago nzi uko byagenze mu gihe twari dutegereje hazamo ikibazo kuburyo byasabye ko dutegereza amezi abiri, kuko tariki 18 zukwa 12 nibwo twahagurutse iwe mu rugo njye nabo bakobwa, twavuye I Bujumbura tujya ahantu hitwa mu RUYIGI, ni kumupaka wa TANZANIA nuburundi, kuko twagombaga kwambuka nubwato, gusa dufata moto urugendo runini kugeza aho twageze aho tuviraho, nuko aba police baradufata, aba police batubaza aho tugiye, ariko uwo mugore yari yatubwiye ko tubeshya ko tugiye mu bukwe bwa musaza we, gusa wamugore we ntago twari tukiri kumwe ahubwo yari yaduhaye undi mugore bakorana ariwe turi kumwe, nuko baratureka duhita dutega imodoka, ariko iyo modoka yo twagiye urugendo runini umunsi wose, kugeza tugeze aho tuviramo kuri station yahantu tuzahagurukira, ariko aho hantu twahabaye iminsi 2 tutanarya, nyuma y’iminsi 2 nibwo twahavuye mu modoka nanone, tugera ahantu handitse ngo BUKOBA, imodoka ya TANZANIA ubwo twarimo iduhagarikaho aho ngaho, ubwo twari tugeze ku mupaka wa TANZANIA na UGANDA”.
Bella yakomeje avuga” Twageze aho ngaho umugore aratubwira ngo agiye kudusinyishiriza kuri passport zacu ariko banga kuzisinya, bavuga ko izo nzira twanyuzemo zitemewe, nuko dutangira kurira cyane, kuburyo nabantu twari kumwe bari banyise ngo ndi marira,wari umunsi wa kane kuva twava mu Burundi, sinzi ikintu cyabaye ubanza uwo mugore yarahaye aba police ruswa baraturekura, byari bibaye saa ine zijoro, kuburyo twabuze nahantu ho kurara kuko aho twageraga hose muma lodge twasangaga huzuye, uwo mugore rero kuko yavugaga igiswahili yaje guhura numugabo uvuga igiswahili amusaba ko aturangira ahantu twarara, amurangira ahantu nkiyo ruguru turahagera ninzara yose ari nyinshi, noneho uburyo bateka byo byari ibintu bitabaho kuko batekaga ibisosi by’ubunyobwa gusa kandi bikonje. Ubwo twaje kurara ku gitanda turi abantu bane, turi kubyigana”.
BELLA yakomeje avuga ati” ubwo bwarakeye dufata moto, twuriye moto mu gitondo saa kumi nebyiri, twageze kampala hafi saa saba turi kuri moto, ubwo hari abandi bantu yari ari kuvugana nabo kuko tuhageze bahise baza baradufata batubwira ko tugomba kujya kwijijisha noneho, tugahindura imyenda ndetse tukanoga, ubwo batujyanye muri hotel twari twaranahindanye, turoga twambara nindi myenda iduhisha amasura, noneho batugurira ibiryo, bukeye batujyana kwa muganga, mukudupima abakobwa babiri twari kumwe basanga barwaye infection bababwira k obo batakibajyanye, njye nundi mugore twari kumwe basanga aritwe bazima batubwira ko ari twebwe tujyana, nuko tuvuye aho ngaho batujyana kuyindi hotel turarayo undi munsi umwe, tuvuyeyo batujyana kuducumbikisha kuwundi mugabo w’umurundi uhatuye turarayo iminsi mikeya, kubera ko ari njyewe wari ufite telephone nini ya android wa mugore yahise ategeka ko bangurira simcard yaho ngaho kugira ngo njye nganira nawe muhe amakuru, bangurira nama mega, nuko umugore akajya ambaza amakuru nkamubwira uko bimeze”.
Bella akomeza avuga ko wa mugabo w’umurundi yageze aho akamubwira ko ashaka kumucikisha, kuko yamubwiye ko yamukunze, uwo mugabo BELLA amusubiza ko ataje gushaka umugabo yaje mukazi, ngo ariko kuva icyo gihe uwo mugabo yabahahiraga neza yatangiye kujya abahahira ibintu bitameze neza, wa mugabo agakomeza kumwinginga ngo amucikishe ariko BELLA we akanga, avuga ko iyo uri murugendo ukajya mungeso mbi byose bipfa. BELLA akomeza avuga ko kuri uwo mugabo w’umurundi bahamaze ibyumweru bitatu, nuko igihe kiragera bababwira ko we nawa mugore VISA zabo zasohotse, bahita bafata imodoka iva mubugande, bagera muri KENYA bagezeyo saa kumi nebyiri bonane irahita iba, nuko imodoka iza kubasiga ku muhanda kuko ngo ntago babinjiza muri gare, kuburyo umuntu waje kubatora yabajyanye bwihishwa babageza mu nzu neza, nuko bahageze babaha ibiryo ariko ahageze bahasanga undi mugore w’umurundi we ababwira ko bahamaze amezi abiri, uwo mugore ababwira k obo ari abanyamahirwe kuko we ahamaze amezi abiri VISA ye itarasohoka kandi yarataye abana ndetse n’umugabo ndetse yashaka gusubirayo bikaba byaranze.
BELLA yakomeje kuvuga ko uwo mugore wumu boss basanze aho ngaho yari umwarabu niwe wavuganaga nabiwabo muri ARABIA SAOUDITE barabafotora, ubundi bohereza amafoto, gusa ngo bababwira ko saa tanu zo kumanwa baraba bavuye ahongaho. Bella avuga ko umukobwa wumu chauffer wari ubatwaye bageze ku kibuga yababwiye ko batagomba kunyura aho basuzumira ibyangombwa, ahubwo abereka umu police wari uhagaze ahantu ababwira ko ariwe bagomba kugenda bakamuhereza ibyangombwa byabo ubundi we akabyitaho, bahita babona ko byanga byakunda uwo mu police nawe akorana nabo, nuko bahita bagenda barabimuhereza, uwo mu police aba ariwe ugenda avugana nabashinzwe gusuzuma ibyangombwa, agaruka abereka aho bicara bategereje indege ibajyana, kugeza ubwo byageze saa kumi nebyiri zo kumugoroba ubundi burira indege.
Akomeza avuga ko kwicara mundege yumvaga yishimye ku rwego rurenze, noneho uburyo babitayeho babazanira inkoko ari kumwe namafiriti, gusa ngo umugore bari kumwe agenda asenga, kuburyo byafashe amasaha ane kugira ngo bagere muri ARABIA. Ubwo bagezeyo bava mundege ubundi haza imodoka zibatwara kugera aho zabagejeje aho basuzumira ibyangombwa, noneho ngo kuri iyo nshuro babanyujije no muri bya byuma bisaka, noneho birangiye babajyana mu cyumba, gusa ngo muri icyo cyumba basanzemo abandi bantu ariko bakomoka mu bindi bihugu batanavuga indimi zimwe, gusa ngo bahageze babonye abandi bakozi baje kubatwara ariko bo bakabasiga, ariko hari umugore bahahuriye wavugaga igiswahili agiyeyo bwa kabiri, BELLA akajya amuvugisha amubaza impamvu abandi bari kubatwara bo ntibaze kubatwara, umugore ababwira k obo bari gutwarwa naba boss babo, ubwo aba BELLA nabo baraza kubatwara.
Ngo igihe cyarageze babazanira imodoka ibatwara kuyindi station ya bus, bagezeyo baryama hasi ntano kubaha ibyo kurya, mu gitondo bagiye kubona babona abantu b’abarabu babazaniye amatiki, BELLA akomeza avuga ko ayo matiki yose akiyafite, wamugore bari kumwe mu gitondo bazakumutwara mbere ye amusezeraho, igihe kigeze bukeye mu gitondo BELLA imodoka iza kumutwara, noneho bakora urugendo runini cyane noneho bigoranye akajya avugana numutwazi wiyo modoka akoresheje amarenga, kuburyo yabonaga abantu bavuye mu modoka nawe akavamo agira ngo ageze aho ajya ariko uwo mugabo utwaye akamubwira ko ataragerayo, kugeza ubwo kumasaha yo kumugoroba aribwo bageze ahantu hitwa TABUK avamo, ubundi yicaye agiye kubona abona umugabo w’umwarabu araje, ngo kubera ko kuri passport ye bari bahinduye amazina uwo mugabo nawe yari afite ayo mazina kuri VISA bimaze guhura neza barajyana.
BELLA akomeza avuga ko we n’uwo mugabo bageze munzira amubaza icyo ashaka cyo kurya, BELLA amusubiza ko ashaka inkoko n’ifiriti, uwo mugabo aragenda arabimuzanira ndetse amuzanira na jus za mango, amubwira ko kumunsi ukurikiyeho azamujyanira mama we, kuri iyo nshuro arara ahantu heza murugo rwuwo mugabo kuko yari umusirikare, gusa ngo aho hantu yari ameze neza cyane kuburyo yumvaga ameze neza isi yayifashe, ari kurya inkoko namafiriti, nuko mugitondo amugurira ibya mugitondo ubundi amubwira ko amujyanye ku kazi, ari naho BELLA avuga ko ariho urugendo rwari rutangiriye. BELLA akomeza avuga ko yageze mu rugo yari agiyemo akahasanga abarabu, abana benshi ndetse n’abagore baho, bakajya bamusuhuza mu cyongereza ubundi bamwereka icyumba cye agomba gushyiramo imyenda ye.
BELLA akomeza avuga ati” nkihagera ikintu cya mbere bambwiye, bambwiye ko nta telephone yemewe aho ngaho, ikindi nta kuryama, ambwira ko igihe nshaka kuvugana no murugo bazajya bantiza phone nabwo Atari ukuvuga ari ukwandika gusa. Akazi rero aho ngaho kaba ari akazi, kubera ko usanga bafite nkiki etage kinini cyane ari wowe ugomba kugikoropa, kumesa, kuko nimashini zabo bahise bazicomora,bambwira ko zitamesa neza. Usanga ari akazi gakomeye cyane kuko nabana baho umwenda aba yambaye nonaha siwo aba yambaye mukanya, ariko kuko nari nahageze ntayandi mahitamo nari mfite. Ubwo nakoze ukwezi kwa mbere ndababwira ngo bampende, bambwira ko batarampemba, kuko ngo bankoreshereje irangamuntu ndetse ngo asigaye ni ay’imodoka yanzanye bityo ntago barampemba. Ubwo narikirije ndavuga ndi nta kibazo”.
BELLA akomeza avuga ko iwabo mu rugo bamenye ko aba muri ARABIA hashize ukwezi, kubera ko agahinda k’uburyo yari abayeho muri ARABIA kamaze kumurenga nibwo yatiye phone yandikira mukuru we kuri whatsapp amubwira ko ari muri ARABIA, ngo abibwiye ababyeyi be agahinda karabica ngo kuko mama we yakundaga kumva ko muri ibyo bihugu by’abarabu bagura abana b’abakobwa bakabasambanya, gusa ngo BELLA we akabahumuriza ababwira ko nta kibazo gihari, kuko n’ibyo bibazo byose yahuraga nabo ntago yabibabwiraga kugira ngo batagira ihungabana. BELLA akomeza avuga ko akazi kaho kari kagoye cyane, kuko wasangaga arakora ahantu hanini cyane kandi ari wenyine, yamara gukora amasuku agateka icyayi, akamesa, noneho yagira agahenge ako kazi ko muri urwo rugo akakarangiza, bahitaga bamujyana gukora muzindi ngo z’abaturanyi.
Ati” iyo narangizaga akazi aho murugo nabonaga imodoka ije kuntwara, nagera ahandi banjyanye ngasanga hari akazi n’akazi, ibyombo byaragwiriye, amasuku, kuburyo naryamaga saa munani zijoro kugera saa kumi z’iryo joro nabwo nkabyuka ngiye gutangira akandi kazi, ubwo buzima bakajya bajya kungurisha aho ngaho, kandi naje kumenya ko iyo banjyanaga gutyo nkabakorera kumunsi babaha amafranga burya, mbese nari meze nk’igicuruzwa, bakanjyana hirya ngo hino, nari ndwaye urubavu nanubu ndacyarurway. Ubwo hashize amezi atatu nababwiye ko bagomba kumpemba kuko nibatampenda nditahira, bakambwira bati ese ko twakuguze urataha ujya hehe? Bambwira ko banguze kandi ntago ngomba kuva aho ngaho ntamazemo amafranga yabo. Ubwo nari ntangiye kurwara numva umubiri wanjye warananiwe, kuburyo hari n’umunsi naje kwikubita hasi kubera isereri bakanjyana kwa muganga”.
Bella akomeza avuga ko nyuma yaje kubirambirwa akaza kuvugana nawa mugore wamuhaye akazi akamubwira ko agomba kumufasha, ariko umugore amubwira ko we barangizanije kera bityo ibintu byose bizamubaho agomba kwirwanaho. Nyuma yaho rero abakoresha be aho murugo batangiye kubona BELLA ashaka uburenganzira bwe batangira kumukubita, inshyi, imigeri ndetse bakajya banamukubita ku bikuta kuburyo yanabikuyemo uburwayi bw’urubavu, ari nako akora akazi kuburetwa, kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo kujya kuri police yo muri icyo gihugu. Uwo mugabo wo muri urwo rugo icyakora ngo ntago yari azi ihohoterwa BELLA akorerwa, kuburyo BELLA ajya kubarega batangajwe no kumva uwo mugabo bazi nk’umukire wo muri cartier ahohotera BELLA ndetse akanga no kumwishyura kuburyo byari bigeze mu mwaka wa 2020 ubwo COVID yari imaze kuza, uwo mugabo police imutumijeho avuga ko ibyo byose atabizi kuko amafranga yo kwishyura BELLA ayaha umugore we ariwe wagakwiye kumwishyura, nuko BELLA asaba ko bamufasha gutaha, police itegeka ko agomba gutaha.
Ubwo bageze murugo bamubwira ko apakira ibintu bye byose kuko mu gitondo haraza imodoka yo kumucyura, nuko arapakira ariko amaze gupakira umugore araza arongera asuka hasi ibyo yamaze gupakira byose atangira kumusaka, kuburyo no mu mavuta yasesekagamo intoki ngo yumve nib anta kintu yatwaye, birangiye haza umuhungu wuwo mugore wimfura wafatanyaga na mama we kumutoteza, aramukubita by’indengakamere amubwira ko abahemukiye kuko ngo amadorari ibihumbi 5000 bamuguze ahwanye nibihumbi 12 byamareyari yaho, agiye kugenda atamaze iyo contract. BELLA akomeza avuga ko yari afite ubwoba kuri iyo nshuro kuko yatekerezaga ko bagiye kumurasa, ngo muri urwo rugo hari harimo imbunda eshatu, ndetse ngo nahantu hose yakoze muri ARABIA ingo zose haba hari imbunda, uwo muhungu anamubwira ko agize amahirwe kuko ngo iyo aza kumenya ko yatorotse akajya kuri police yari kumurasa.
Ngo uwo munsi baramukubise by’intangarugero kuburyo nabana bazanaga ibikoresho byo mu gikoni bagakubita, kuburyo boss yumvise waho yumvise induru ye akaza kubabwira ngo bareke kumukubita kuko byarangiye agomba kugenda. Ubwo ngo bahise bamubwira ko umugore w’umukazana wabo ariwe uramutwara muri TABUK akaba ariho ajya gutegera indege. Ubwo bavuye muri urwo rugo BELLA ajyana n’uwo mugore iwe, icyakora ngo uwo mukazana wabo yagiraga impuhwe kuko yamuhumurije amubwira ko abantu bose Atari beza, ndetse nawe yicuza impamvu yashatse mumuryango wabo kuko Atari azi ko ari abagome.
BELLA akomeza avuga ko bava muri urwo rugo nyirabuja yari yategetse umuhungu we w’imfura ko ajya kuroha BELLA agapfa kuko ngo bamuguze ariko akaba agiye abahombeje amafranga yabo, gusa ngo uwo mukazana wabo yari yabimenye kare ubundi nyuma yo kumugurira imyenda aramucikisha kuko ngo yari afite umutima mwiza, amujyana ku kibuga cy’indege gusa ngo ntanamafranga na make bamuhaye mu myaka yose yamaze ahakorera ndetse bakanamukoresha ni muzindi ngo, uretse ko wenda bamwishyuriye itiki y’indege bakanishyura amafranga yo kumupimisha COVID 19 nabyo ari urwiyererutse kuko bari bapanze kumwica. BELLA avuga ko yagize amahirwe acikishijwe nuwo mugore afata indege imugeza mu misiri, bahita bafata indi ndege ibageza muri ETHIOPIA aho yahuriye n’abandi bagire b’abanyarwanda b’abakire bavuye kurangura muri EGYPT kuburyo byabaye ngomba ko yigira umukozi wabo akajya abatwaza ibikapu.
Akomeza avuga ko yasaga nabi cyane kuburyo abo bagore bamubajije aho avuye nuburyo asa nabi muri ubwo buryo, BELLA abatekerereza inzira yose yanyuzemo muri ARABIA noneho muri abo bagore havamo umugore umwe aramukunda cyane, akajya amutwaza ibikapu aho agiye hose, kuburyo bageze no ku kibuga cy’indege bakabasaba ko bavuga ama hotel ba bookinze, kandi ngo umuntu utari ufite hotel azajyamo ntago agomba kuva kuri icyo kibuga, wa mugore atangira kumubaza uko arabigenza kandi bagiye kugenda, BELLA aramutakira amubwira ko ntanamafranga afite kandi nibo banyarwanda abonye, ngo uwo mugore yitwa MULISA ni umunya Kigali, BELLA amubwira ko nibaramuka bamusize muri icyo gihugu ntayandi mahitamo araba afite uretse ayo kwiyahura, uwo mugore ahita MULISA ahita avuga ko ubwo byanga bikunda BELLA avuze gutyo ashobora kubikora kubera agahinda, byatumye we nabagenzi be bahita basubika kugenda indege yaburaga iminota 30 mu gihe kitarambiranye ihita ibasiga, noneho MULISA ahita afasha BELLA kumu bookingira hotel, kuko bamu boookingiye hotel VIEW iri inyamirambo.
BELLA akomeza avuga ko MULISA nabo bari kumwe bamubwiye ko ntamafranga bafite kuburyo bamwishyurira hotel yo kuraramo muri ETHIOPIA bityo ajye kurara mu ntebe yo ku kibuga cy’indege kuburyo nibucya baraza kumureba bagafata indege ibazana mu Rwanda. Nuko bamaze kugenda BELLA ajya kwicara muntebe, araramo nimbeho yose kugeza bukeye ariko hakaza umu police waho akamuvugisha, akagira amahirwe agasanga azi igiswahili, BELLA akamutakira byose byamubayeho, uwo mu police akamuzanira ibiryo, ariko akamubwira ko iwabo nta kintu cy’ubuntu kihaba, rero ahita amujyana gukoropa ama toilet menshi cyane, ndetse arangije amujyana no muyindi salle nini cyane nayo arayikoropa, kugeza ubwo yabirangije babagore b’abanyarwanda baje bakajya kurira indege bakagera mu Rwanda.
Bella akomeza avuga ko bageze hano mu Rwanda kumanwa y’ihangu, nta kintu na kimwe afite haba imyenda namafranga kuburyo yumvaga nta bwenge na buke yari afite, ageze ku kibuga cy’indege bamusaba passport barebye basanga ni indundi, mugushaka kumufunga BELLA abasobanurira uko byagenze byose, bamubaza aho agiye ababwira ko agiye kureba umuryango we, kubwamahirwe baramureka ubundi bajya kumupima COVID, ubwo ajya mukato, karangiye asohoka hanze noneho inzara imumereye nabi cyane, kuburyo yageze ahantu hari aka restorant akabwira umugore uhakora ko ashonje amusaba ibiryo, umugore abanza kumwogesha amasahani, namasafuriya byinshi cyane, birangiye amuha ibiryo abakiriya basigaje.
Bella akomeza avuga ko yakoze akazi ko mu kabari ndetse no murugo ashaka kuzabona itiki, gusa ngo umugabo waho amubwira ko amukunze bityo niba ashaka bakwijyanira, mu marira menshi cyane BELLA ukwezi kumwe bamuhembye ibihumbi 5 kuko bamukase 10 kuri 15 yakoreye, ahita yigira iwabo murugo, mu kugera mu rugo bicwa n’agahinda bamubonye, noneho abaturage batangira kumuvuga bavuga ngo avuye mu buraya no kwicuruza, kuburyo byamurambiye akava iwabo akajya gushaka akazi I burasirazuba aho yatangiye akazi ko kujya amesa imyenda y’abakire.