D’Amour Selemani wamamaye cyane muri filime nyarwanda yavuze uburyo yatorotse iwabo ari umwana akajya kwinjira mu gisirikare cy’inkotanyi ku myaka 17. Ibi byabaye mbere y’uko Jenoside yakorewe abatutsi aba ariko abiterwa n’uko yabonaga igihugu gikeneye amaboko kugira ngo kibohorwe. Ubuhamya bwa Albert Nsengimana wiciwe na nyina umubyara mu gitabo ‘mama wanjye yaranyishe’
Mu kiganiro yagiranye na Manibu, Selemani yatangaje uko yinjiye mu nkotanyi kugeza ubwo zatsinze urugamba zikabohora igihugu. Yavuze ko mbere ya Jenoside yari atuye iwabo muri komine Ngarama mu mutara ubu ni mu karere ka Gatsibo, kuko mu mwaka w’1990 ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu yari umusore wasoje kwiga amashuri abanza ariko akabura ubushobozi bwo gukomeza.
Avuga ko bakiri ku ishuri bakundaga gukorerwaho ivangura batazi icyo rishingiyeho, ariko nk’abantu batuye mu mutara intambara barazumvaga cyane kubera ukuntu bari batuye hafi n’ikigo cya gisirikare. Avuga ko mu mwaka wa 1992 yafashe umwanzuro wo kwinjira mu gisirikare ubwo yajyaga I Kigali kwa nyirarume akagumayo.
Ubwo yabaga I Kigali nibwo yaje guhura n’abandi bana b’urungano rwe batangira kujya baganira ku bugira nabi babona ariko leta ikaburebera, aribwo bafashe umwanzuro wo kwinjira mu nkotanyi ngo bafashe igihugu kuva muri ibyo bintu, ku myaka ye 17 hamwe n’abandi bana bamaze kubona ko nta bushobozi bafite bwo kugera ku inkotanyi, nibwo bafashe umwanzuro wo guca mu Burundi, Tanzaniya cyangwa se Congo kugira ngo bagere mu Buganda.
Nibwo bagurishije tumwe mu dukoresho bari bafite harimo amagare y’abana n’inkweto zabo ubundi bafata urugendo. Bakoze urugendo bagera ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ariko bafite ubwoba ko abasirikare babafata, kubera ko uwafatwaga yambuka umupaka yafatwaga nk’Inkotanyi akicwa, kubw’amahirwe babonye umuntu baha ibihumbi bibiri barabambutsa bagera mu Burundi.
Ubwo bageze mu Burundi biyita impunzi z’intambara, haza abantu bakundaga gufata impunzi z’abanyarwanda zishaka kurwanira u Rwanda no kurubohora, nibwo na we yabagiyemo atangira imyitozo kugeza ubwo indege ya Habyarimana yahanutse, bakataka ubundi bagafata igihugu. ubwo bagarukaga mu Rwanda, Selemani yatangaje ko yari umwe mu batozaga bagenzi be urugamba kuko yari umuhanga cyane, kugeza ubwo Inkotanyi zafashe uduce dutandukanye tw’igihugu kugeza bahagaritse Jenoside.