Mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yabaga, abicwaga bakorerwaga iyicarubozo ndetse no kubabazwa bikomeye cyane, ni nabyo byabaye kuri Mukakibibi Epiphania warokotse n’umuvandimwe we mu muryango w’abantu 9 aho ababyeyi babo bicanwe n’abavandimwe babo barindwi. Ni ubuhamya yatangiye mu Karere ka Rulindo ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka cyabereye ku mugezi wa Nyabarongo wajugunywemo inzirakarengane zutabarika. Amatariki mabi cyane yaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Mu gutanga ubuhamya bwe yatangiye avuga ko ashima Imana yamugejeje kuri uyu munsi, avuga ko urugendo rugoye rw’ubuzima rutangira hari kuwa 7 mata 1994 ubwo umusaza bari baturanye yari abazaniye inkuru y’urupfu rwa Habyarimana. Mukakibibi akimara kubyutsa papa we akamubwira ayo makuru ngo yahinze umushyitsi asaba abana bose kwegerana kubera ko ibintu byakomeye.
Hashize akanya gatoya papa wabo abasabye kudatatana ngo bagire aho bajya, bakira andi makuru ababwira ko interahamwe zatangiye kwica abatutsi, ndetse yewe na wa musaza witwaga Nyirinkindi wabazaniye amakuru mu gitondo akaba yamaze kwicwa, aho ayo makuru yayamenye ubwo yari agiye kwahirira inka urubingo ayabwiwe n’umusaza Nsengiyumva ko igitero cy’ubwicanyi kigeze ahitwa Nyakabingo.
Mukakibibi n’umuryango we bakomeje kwihishahisha nyuma baza kwigira inama yo guhungira kwa muganga, ariko nyuma haza abasirikare baarasaho amasasu menshi cyane, ndetse bajya gukurikizaho kurasa n’abahungiye muri Kiliziya, gusa ngo bakomeje kwihisha kuburyo iryo joro baje kurara mu masaka, bukeye bigira inama yo guhungira kwa bene wabo bo mu bwoko bw’abasinga bari batangiye guhangana n’interahamwe.
Bageze munzira bagera aho interahamwe babatangiriye, gusa batangira kwirwanaho bakoresheje amabuye kuburyo bahanganye bayobowe n’umugabo witwaga Kanamugire bafataga nk’intwari, nubwo byabaye iby’ubusa kuko interahamwe zitabaje abasirikare baraza barasa abatutsi benshi cyane, ababashije kurokoka abasirikare babategeka gucukura ibyobo bakoresheje amazuru.
Mukakibibi yakomeje avuga ko yari ahetse umwe muri barumuna be bahungiye ku musozi wa Shyorongi, ari naho bageze bagasanga ikindi gitero cy’abasirikare babategetse gucukura imyobo bakoresheje amazuru kubera ko ngo badashaka gupfusha ubusa amasasu yabo. Ati “ ako kanya umusirikare yaragiye, agitirimuka ahita agaruka maze ahita avuga ati ko mutaracukura? Tumubaza uko ducukura kandi nta bisongo dufite, umusirikare aradusubiza ati umva uko byabaye, ukuntu nta bwenge bwabo, nonese nta mazuru mufite? Mucukuze amazuru yanyu.”
Batangiye kwibaza ukuntu bacukuza amazuru babona ko ari urupfu. Mu gihe bakibyibazaho babonye abasirikare birutse bahungira I Jari, baza kumenya ko ari inkotanyi zari zitumye bikanze. Muri urwo rugendo Mukakibibi yari yamaze gutandukana n’ababyeyi be, bageze imbere bahura n’igitero cy’interahamwe zitwaje imipanga mishyashya yuzuyeho amaraso zibasaba kumanika amaboko.
Yakomeje avuga ko yagerageje kwihisha mu materasi, ziramubona zihita ziza zimanitse imipanga abonye zigiye kumutema arazinginga avuga ati “mumbabarire ntimunteme ahubwo munige.” Bahise bamusubiza ko nta bwenge bw’abatutsi, batangira kumukubita ibibatira umubiri wose urakomereka bamubwira ko atagomba kubategeka uko bamwica, bamubwira ko niba ashaka ko bamuniga bityo bamuha amafranga, gusa baramusatse barayabura bahita badukira abavandimwe be bose n’abo bari kumwe barabica.
Yaje kwigira inama yo guhungira kwa nyirasenge wari utuye aho hafi, agezeyo asanga ariho se na murumuna we babiciye. Yakomeje kwihisha interahamwe zikajya zimunyuraho ntizimubone, kugeza ubwo yaje kugera I Nyakabingo akahasanga abantu bamuzi bakamurangira inzira yamugejeje kuri bariyeri, aho ahasanga interahamwe zimuzi zimusaba amafaranga zimusatse zisanga nta yo afite zitangira gusiganira kumwica, zigira inama yo kujya kumujugunya mu mugezi kugira ngo zitamwicira aho ngaho akazinukira.
Bageze imbere ubwo yari ashorewe n’interahamwe ebyiri bageze imbere bahasanga indi nterahamwe yiyise Pirato ibategeka gukomeza kumujyana kwa konseye bakamwicana hamwe n’abandi kuri Nyabarongo. Yari afite ubwoba bwinshi bagenda bamubwira amagambo mabi, harimo n’umugabo wari ufite inkoko yuzuyeho amaraso amubwira ko iyo nkota imaze kwica abantu barindwi bityo agiye kuba uwa munani.
Bakigera ku ruzi batangiye kurangarira abatutsi bari kujugunywa mu mugezi ari bazima abazi koga bagacika, nibwo yabacitse ajya kwihisha mu rufunzo bagaruye amaso baramubura, bibwira ko yatwawe n’amazi na we kuburyo bakomeje kwica abatutsi arimo kureba n’amaso ye. Mu gukomeza kwica abatutsi bahise batangira kubica bababaze, aho hari umugabo bari baturanye babaze maze bamushyira mu mazi bamubwira bati “Ngaho genda.” Nyuma nibwo haje abasirikare batangira kurasa mu rufunzo ngo barebe niba nta wihishemo kubw’amahirwe ntago bamubonye kugeza bagiye.
Yakomeje kwihishahisha n’ibisebe byuzuye umubiri we wose kugeza ubwo yaje kugenda akambakamba ijoro ryose akagera kuri komini Runda aho yaje kugera kwa bene wabo akabasaba ko bamuhisha, bamubwira ko bitashoboka kuko yabateza ibibazo banamwambura imyenda bari bamutije akomeza kugenda yambaye ibiriho amaraso. Mu rugendo yakomeje kugenda agera ku interahamwe zimubaza aho agiye, avuga ko ahunze interahamwe, azibwiye gutyo zirarakara cyane ziramukubita maze babonye ko atarokoka baramureka ngo ajye gupfira ahandi atabanukira.
Yakomeje kugenda imyenda yuzuye amaraso ye iza no gucika abo bahuye bose bakagira ngo yasaze bakamuhunga bikamuha amahirwe yo gukomeza gucika. Yakomeje avuga ko yakomeje guhunga mu rugendo rugoye, aho baje guhura n’inkotanyi zaje kubajyana I Runda batangira kubitaho, barabambika baranabagaburira. src: Umuryango