Ubuhamya bwa Munyanshoza Dieudonne abenshi bazi nka ‘Mibirizi’ wafungiwe mu buvumo igihe kinini akaza kwerekeza mu inkotanyi

Munyanshoza Dieudonne abenshi bamuzi nka Mibirizi kubera indirimbo ye yakoze ‘Mibirizi’ yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yavutse kuwa 25 nzeri 1975, avukira ahitwa I Kimbogo, ahahoze ari perefegitura ya Cyangugu kuri ubu ni mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Rusizi. Munyanshoza yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho yanafashe iya mbere akaririmba indirimbo zomora ibikomere bya benshi zijyanye no kwibuka amateka yaranze u Rwanda.    Bitunguranye abakozi batanu bo muri Gisagara na Nyanza bari bafunguwe bongeye gutabwa muri yombi

Mu buhamya yatanze binyuze ku muyoboro we wa Youtube yavuze ko inzira y’amahwa ijya gutangira hari mu 1991, ubwo hafungwaga abitwa ibyitso by’inkotanyi, nawe nibwo yafashwe, yafatanwe n’abandi bajya kubafunga, aho babagejeje kuri gereza zigiye zitandukanye mu gihugu ariko bagasanga zuzuye, iyo batagezeho ni iya Kigali gusa nyuma baza kubageza I Gitarama naho hari huzuye, ariko harimo ubuvumo butajya bufungirwamo abantu, aba ariho babashyira.

Yagize ati “twageze I Gitarama dusanga kuva ku muryango kugera muri ubwo buvumo hahagaze abasirikare metero imwe ku yindi, ufite ikibatiri cy’imbunda, ufite inkoni, ufite iki bari batondetse kuburyo twebwe nk’ibyitso, watambukaga kuri buri musirikare akagukubita icyo afite, kugeza ugeze mu buvumo. Ubwo buvumo bwari bumaze igihe kinini cyane nta bantu bageramo ahubwo ibitagangurirwa ari byo byari byarubatsemo, akumba kamwe kari kagenewe umuntu umwe bagashyiramo abantu benshi cyane tukabyiganiramo, nuko twabaye aho ngaho.”

Yakomeje avuga ko babaye aho ngaho bagaburirwa ubugari n’ibishyimbo, ariko amasahani babaheragaho ibishimbo yari yaratobotse, yagize ati “kuburyo wafataga ubugari baguhaye ukabwomeka mu ndiba y’isahani kugira ngo ibishyimbo bitameneka, dore ko ubugari umuntu ararya babumuhaga mu ntoki, noneho wamara komeka ubugari ku isahani ukabanza kurya ubwa mbere ufashe mu ntoki n’ibyo bishyimbo, aho twahabaye amezi atandatu, gusa hari bamwe bahapfiriye bishwe n’indwara nka macinya, korera n’izindi kuburyo kuharokoka ari Imana yandinze, hari n’umugabo twari kumwe aho ngaho wampfiriye iruhande.”

Inkuru Wasoma:  Urutonde rwa couple zikunzwe cyane hano mu Rwanda mu myidagaduro[ AMAFOTO]

Amaze amezi 6, ubwo FPR yari yarasinye amasezerano na leta yariho icyo gihe mu cyitwaga Zaire, nibwo abafunzwe nk’ibyitso batangiye gufungurwa  ariko uwo munsi bahamagara abafungurwa bagatwarwa na bus zijya muri buri perefegitura, we ntago bamuhamagaye, kuburyo abandi bafunguwe we agasigaramo na bagenzi be bake kuburyo basigaye ari barindwi, bakamaramo iminsi itatu yindi, ati “uwo munsi rero ikibazo nagize ni uko bampaye ikibari cyo gutaha, ibupapuro baguhaga byitwaga ikibari, hari saa kumi n’imwe zo kumugoroba kandi ngomba gutaha I Cyangugu, nta n’imodoka zabagaho zitwara abantu, nibwo nigiriye inama yo kujya I Kigali kwa mukuru wanjye.”

Akiva muri gereza yabonye ahantu hari resitora yigira inama yo kubanza kujya kunywa icyayi kuko ngo yari afite amatsiko yo kumva isukari ukuntu imeze icyo gihe, mu mafranga 150 yari afite hari hasigaye nka 50 kuko andi yari yaraguzemo uburoso na colgate, ubwo agura icyayi n’indazi ararya, nyuma afata urugendo rwo kujya I Kigali n’amaguru, gusa ikibazo yagize ni uko nta bantu babaga bemerewe kugenda kuva saa kumi n’ebyiri kandi we buri kumwiriraho.

Yagize ati “narazamutse mba ngeze I Kamonyi, ngiye kugera mu centre nca ahantu mu rutoki mpingukira mu centre kuko ari ho hari hafi, ariko nkihahinguka mpasanga abantu bahagaze mu itsinda bahita bambona, ngenda mbagezeho bambaza uwo ndi we naho mva, mbereka ikibari ko mfunguwe, umwe warimo bavugaga ko ari konseye yavuze ijambo ntazibagirwa ati” narababwiye ngo twajwemo, nk’uyu ko ari uw’I cyangugu ageze I Kamonyi gute. Ako kanya batangiye kunsiganira, ariko tugiye kubona tubona abasirikare babiri baraje, konseye ahita abahamagara arabanyereka, abasirikare bantegeka kwicara mu muferege, gusa bo ntago naberetse ikibari. Namaze kwicara mu muferege abasirikare nabo bari bameze nk’abateze imodoa, hari imodoka yaje ihita ibatwara bansiga aho ngaho, aho konseye yari ahagaze ari gucunga yahise angeraho arambwira ati “wa mugabo we, genda kandi ntuze kurara muri iyi kamonyi, urare ahandi hatari mu gace ka Kamonyi.”

Inkuru Wasoma:  Hari igihugu cyo muri Africa abaturage bacyo bugarijwe n’umubyibuho ukabije.

Kubera ukuntu nari nageze urugendo runini noneho bakampagagarika, amaguru yari yabyimbye mbyumva amaze guhora, ariko narahagurutse ngenda nzamuka, ngeze ruguru naje kubona agashyamba byari bibaye muma saa yine z’ijoro, ndeba ahari utwatsi twiza ndyamamo naje kuhava mu gitondo nkomeza urugendo rugana muri Kigali.”

Yakomeje avuga ko agenda ava muri Kamonyi, yaje gusanga hari amabariyeri ahari kandi agomba kuyacamo, atangira kwibaza uko arayacamo, bariyeri ya mbere ukiva muri Kamonyi ahageze ahita abona umubyeyi uri kumwe n’umwana bikoreye ibisheke yigira inama yo gusaba uwo mubyeyi akamwakira, yagize ati “kubera ko ibyitso byari bifunguwe impande zose mu gihugu, kuri bariyeri barebaga uburyo umuntu yogoshwe, rero nikoreye ibisheke ngize amahirwe bariyeri ya mbere ndayirenga, ariko ngeze kuya kabiri baraduhagarika ndetse baradutuza, mu gutungurwa mbona umu jandarume w’iwacu twakundaga kwita ‘mitwe ibiri’ ari mubari guhagarika abantu, ndamusuhuza ahita ambwira ngo ngebde, kuri bariyeri ya gatatu n’iya kane kuko bwari bumaze gutya neza byari bigeze mu masaha ya nyuma ya saa sita, bari bananiwe ntago bigeze baduhagarika.

Munyanshoza yavuze ko yaje kugera kwa mukuru we I Kigali, agahita ajya mubyo gushaka akazi aho yakoze muri Roi Faycal igihe gito, ariko akaba yari afite inyota yo kujya mu Inkotanyi, nyuma nibwo byaje kumukundira ajya mu Inkotanyi, ndetse afata imyitozo ya gisirikare birangira batangiye urugamba. Yavuze ko indege ya Habyarimana bamenye amakuru ko yahanuwe ari mu Ruhengeri, ari naho batangiye kuzenguruka igihugu cyose batabara abatutsi banarwana n’umwanzi ndetse banarwana ku nkomere ngo bazigeze aho zigomba kwitabwaho.

Yakomeje avuga ko nyuma kubihora igihugu birangiye, agasubira iwabo ‘Mibirizi’ akabona uburyo hatandukanye n’uko yahasize muri 1991, nibwo yatangiye aharirimba mu ndirimbo ya mbere yakoze yitwa Mibirizi, icyo gihe yari umusirikare, ndetse nyuma abayobozi be mu gisirikare babonye afite inganzo kandi yafasha mu kubaka igihugu abinyujije mu kuririmba baramworohereza bamwohereza I Kigali aba ariho ajya gukorera umuziki we, aho yahimbye n’izindi nyinshi zirimo ‘imfura zo ku mugote, Nyanza ya Butare, Twarabakundaga n’izindi.

Inkuru Wasoma:  Amateka y'umwamikazi Elizabeth wa II watanze ku wa 08 Nzeri 2022.

Munyanshoza Dieudonne ubwo yari ku rugamba rwo kubohoza igihugu, abenshi mu muryango we harimo n’abavandimwe be baguye ku musozi wa ‘Mibirizi’ iwabo ahiciye abatutsi benshi babarirwa mu bihumbi. Mu 1991 ubwo yajyaga gufungwa mu byitso yari afite imyaka 16 gusa.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y’urukundo rwa Barack Obama n’umugore we Michelle Obama ntago iri uko wowe uyitekereza

Inkuru Wasoma:  Couple z’ibyamamare nyarwanda zirangije umwaka wa 2022 zivugishije benshi mu Rwanda.

Munyanshoza Dieudonne ubwo yari ku rugamba rwo kubohoza igihugu, abenshi mu muryango we harimo n’abavandimwe be baguye ku musozi wa ‘Mibirizi’ iwabo ahiciye abatutsi benshi babarirwa mu bihumbi. Mu 1991 ubwo yajyaga gufungwa mu byitso yari afite imyaka 16 gusa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved