Ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yatangiraga mu Rwanda mu mwaka 1’1994, Umutesi Stewart yari afite imyaka 12. Mu gihe kingana n’iminsi 100 hishwe abantu barenga miliyoni, Umutesi yatakaje abantu bagera kuri 40 mu muryango we barimo na musaza we wari muto kuri we. Uko tariki 6 z’ukwa 4 mu 1994 umunsi wabanjirije jenoside yakorewe abatutsi wiriwe
Umutesi usigaye aba muri Scotland aho abana n’umugabo we, avuga ko abayeho mu byishimo nyuma yo kunyura mu buzima bugoye kuri we. Iyo yibuka ibyamubayeho agira ati “bakoraga ibintu mu buryo bwihuse cyane. Mu munota umwe bicaga abantu 20 nuko bakajya ku nzu ikurikiyeho, bari bafite urutonde”
Nk’uko indi miryango byagendaga mu buryo bwo kwirengera no kurengera ubuzima bwabo, Umutesi na we yatangiye urugendo rukomeye ruteje n’ibyago rwo kuva mu gihugu ariko ubwo nyina umubyara yarwaraga, yafashe inshingano zo kwita ku bavandimwe be. Iyo yibuka uburyo nyina yamubwiraga ko akwiye guca akenge akita ku bavandimwe be amarira amutemba ku maso.
Umutesi yafashe urugendo rurerure ahetse murumuna we w’uruhinja na furari mu ijosi nyina yari yamuhaye. Avuga ko ubwo nyina yamuhaga iyo furari yagombaga gufata inshingano zose kuva uwo munsi. Ubwo hakurikiyeho urugendo rw’amakuba ateye ubwoba, nyina apfa ubwo itsinda ry’imodoka zashyaga.
Muri icyo gihe umukobwa uvukana na Umutesi yabuze mu gihe kingana n’icyumweru, musaza we w’imyaka irindwi atangira kugira ikibazo cy’imirire mibi. Umutesi yakomeje avuga ko yasengaga ngo musaza we yipfire, ati “narasengaga ngo yipfire kuko yari arimo kubabara, nuko arapfa biba ngombwa ko tumusiga ku muhanda.”
Yakomeje avuga ko yamusunitse gatoya kugira ngo abantu bataza kumuhonyora. Umutesi akomeza avuga ko avuga ibyo yanyuzemo mu rwego rwo kwigisha abantu cyane cyane urubyiruko mu rwego rwo gutuma habaho ‘icyizere ko mu bihe biri imbere ibi bizahagarara’ kuri ubu Natasha umuvandimwe we wari rwa ruhinja muri rwa rugendo ubu yarakuze.
Natasha n’umuvandimwe we Delphine baherutse no gusura Umutesi muri Scotland muri uyu mwaka iyo avuga ku ngaruka zatewe n’ibyo umuryango wabo wanyuzemo agira ati “biteye ubwoba gukura nta babyeyi, biteye ubwoba gukura utazi uko mu maso h’ababyeyi bawe hasa.”
Uyu muryango nta mafoto yabo ya kera bafite kuko yose yaracagaguwe. Mu mwaka wa 2014 nibwo habaye igitangaza kuri Umutesi ashakana n’umugabo w’umunya Scotland kuri ubu bakaba babana. Bamenyaniye mu ndirimbo uyu mugabo Lain yari yanditse kuri Jenoside no ku cyizere cy’ejo hazaza h’u Rwanda, yakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda Jean Paul Samputu na we warokotse Jenoside nk’uko Umuryango babitangaje.