Uwacu Julliene wabaye umudepite, minisitiri wa siporo, kuri ubu akaba ashinzwe ubudaheranwa muri minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu [MINIBUMWE], yiciwe ababyeyi muri Jenoside yakorewe abatutsi, se bamuziza ko yashakanye n’umututsikazi. Jenoside yahitanye abarenga miliyoni yakomotse ku rwango rwigishijwe imyaka myinshi, kugeza n’ubwo umubyeyi yihakana umwana we, umunyamuryango akihana uwe.
Ni ubuhamya Uwacu Julliene yasangije urubyiruko rwaturutse impande zose z’igihugu mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yahawe insanganyamatsiko yitwa ‘Igihango cy’Urungano’, tariki 9 Kamena 2023 mu karere ka Gisagara, aho mu kiganiro cyari gifite inyito ‘Kwibuka twiyubaka’, Uwacu yasangije urubyiruko ingano y’urwango rwigishijwe n’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside.
Uwacu yavutse ku babyeyi babiri badahuje icyiswe ‘Amoko’ Jenoside yabaye afite imyaka 13, tariki 8 Mata 1994, kuwa gatanu saa munani nibwo ababyeyi be bishwe, nyina yari umututsi se ari umuhutu. Yagize ati “papa yari umuhutu, ariko ngo yishwe kubera ko yashakanye n’umututsikazi, bamwe mu bagize uruhare mu gutegura urupfu cyangwa se kuzana abishi b’ababyeyi banjye, harimo n’abavukana ku ruhande rumwe na papa.”
Ku itariki 7 Mata 1994, umuryango wo kwa nyina wa Uwacu bari babishe bose barangiye basigaranye nabo kwa se. yabwiye urubyiruko ko abo kwa se bavugaga ngo nibice abatutsi, bice n’ibyimanyi bitazabaza aho ba nyirarume bagiye. Ibi byavugwaga n’umuntu bafitanye isano. Ati “masenge uvukana na papa yaratwanze, aravuga ‘ngo iyo musaza we aza kumva impanuro yawe ntakomeze kwizirika ku mututsikazi ntaba apfuye. Ntashaka na we kwishyiraho abo bana ngo na we atazabazira.”
Uwacu yashimiye ubuyobozi bwiza bwabohoye u Rwanda, bukiyemeza kubaka igihugu cy’abanyarwanda bose butitaye ngo uyu avuka aha nk’uko abashenye u Rwanda babikoraga. Uwacu yasabye urubyiruko gukoresha ubumenyi, ubushobozi n’amahirwe yo kuba bafite igihugu kitabatoza urwango, bakifashisha uburyo bwose bahawe bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibipimo ku bumwe n’ubwiyunge byerekanye ko abanyarwanda 94% bumva neza ubumwe n’ubwiyunge ariko 27% bafite ibikomere bakomora ku mateka. Ubushakashatsi bwa minisiteri y’ubuzima muri 2018, byagaragaje ko abagera ku 10% ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14-18 bafite ibibazo by’ihungabana rishingiye ku mateka.